Uko nasamye inda y’umwana wanjye wa mbere
Urwo rugo ntirwari kure yo murugo nubundi nabagamo gusa sinarimpazi kuko njye navaga murugo ngiye gusenga gusa sinigaga cyane ko muri icyo gihe higaga umwana umwe kw’ijana nange rero ndimubatigaga ndetse nawe urabizi ko ntakintu nakimwe nabasha kwandika cyangwa gusoma kuko ntigeze niga.
Urwo rugo rero bari abasirimu cyane kuko bari abarimu bombi bigishaga mu mashuri abanza yari hafi aho nagezeyo kuko narimenyereye gukora imirimo yose ntakibazo nahuye nacyo rwose nagombaga kubyuka saa kumi nkakubura mumbuga nkakoropa maze nkatangira nkateka ibyo bagombaga kujya kukazi bariye byari byiza cyane kuko nange nagombaga kurya kuri ibyo biryo byamugitondo.
natetse nubwo kumenya guteka nkuko babishakaga byangoye ariko sinari umuswa nageze aho ndabimenya kandi nkajya mbatekera bakishima.
Umunsi umwe byari mugitondo kare cyane maze gukubura ninjiye munzu mbona ikintu cyaka umuriro kiraje kinjira munzu ariko cyakaga umuriro mwinshi cyane kuburyo ahantu hose habonaga nagize ubwoba bwinshi cyane kuburyo ntigeze mbasha no kuvuga ahubwo nahise nicara hasi ahondahaguma kugeza igihe babyukiye maze bakansanga nicaye
aho, ntatetse bakambaza icyambaye ho nkavugango hari ikintu cyaka kinjiye munzu mpita mbura ubwenge maze umugore aravugango arabeshya ankora kumutwe uko kunkora kumutwe byatumye nongera kugira agatege maze ndahaguruka ndongera nkora imirimo bisanzwe bajya kukazi.
Mu minsi yakurikiye nakomeje kujyambona icyokintu cyaka kiza murugo gusa rimwe na rimwe sinkibone bikomeza kuntera ubwoba maze nzakubibwira umuturanyi wacu arambwira ngo kuki ntabizi ati “nyoko buja ni umucuraguzi burijoro abayagiye gucuragura kumago yabantu.
buriya iyo umubonye abayatinze kugaruka ntakidasanzwe rero nujya umubona ntukikange kuko uri uwe ntacyo yagutwara numva ndikanze cyane gusa nibukako harinigihe cyaje kikinjira munzu mpitamo kubyemera gusa nkomezwa nuko yambwiyeko ntacyo yantwara kuko mbakorera.
Kuko bari abarimu kandi bakanasenga mw’idini gatorika bambajije niba narabatijwe maze mbabwirako ntabatijwe niko kuntangiza mukibeho ntangira kwiga amasomo azanyemerera kubatizwa ndetse ndiga ndarangiza maze bankorera ibirori byiza batumira n’abiwacu baza mubirori byanjye turishima turarya turanywa turahaga gusa muri uwo munsi mukuru habereyemo ikintu kidasanzwe cyatumye nshimangira ko byabintu nabwiwe ari ukuri ubwo twari tugeze mugihe cyo kurya twabonye injangwe iza idusanga ifite ninyoni iyihagazeho kumugongo gusa iyo nyoni ntawabasha gusobanura uko yasaga ndetse ibyo byombyi uko twari aho nabantu bakuru bari bahari ntanumwe wigeze ashobora kubibinga byaraje bitunyuraho ubwenge bugaruka bitunyuze hagati bigiye.
Ubwo rero narabyemeye no murugo mbabwirako ahomba baroga ndetse mbizi mbifiye n’ibimenyetso maze barabimenya baranabyakira ubwo nange naba nazindutse kare wenda ndimo gukubura nkabona mugihe yakererewe cyangwa se yakoreye kure nkabona araje n’ikiriro cyinshi nkabona arinjiye sinabigireho ikibazo nakimwe.
Ubwo rero kuko narimo kurya neza kandi kugihe nk’umwana w’umukobwa kandi w’umwangavu natangiye gukaraba nkisiga nkafata urujyo nkarutwika rwamara gushyuha neza nkarukoza mu musatsi wanjye ukagenda ukagororoka maze nkawurebesha hejuru kuko rero narimfite umubiri munini undebye wese akagirango ndi nkumi nkuru rwose.
Ibi byangizeho ingaruka ikomeye cyane kuko byatumye databuja ambenguha atangirakwifuza ko twaryamana. Iki rero cyari ikigeragezo gikomeye cyane kuringe kuko uyu mugabo naramwubahaga cyane ibyo bituma mwangira ndetse mvugako nkumbuye murugo nshaka kujya kubasura maze njyayo sinagaruka gusa kuko hari hafi umunsi umwe byari kumugoroba mbona uwo mugabo aje murugo maze arasuhuza baramwikiriza baramwakira kuko nari mugikoni ndigutegura ifunguro ryo kumugoroba sinari hafi barampamagara maze ndaza aransuhuza turaganira ambaza igihe nzasubirirayo mubwirako nzasubirayo kucyumweru.
Ubundi ibyambayeho sinarinarigeze mbohoka ngo mbiganirize mama cyangwa basaza banjye biyo rero ntaho naribuhere mvugako ntazasubirayo bityo igihe cyogutaha cyarageze asabako muherekeza nkamugeza kwirembo narabikoze ndamuherekeza .
Maze tugeze kw’irembo avuga mw’ijwi ryuje igitsure ati “niko ubuwatekerezaga iki kubona ugenda ugatinda gutya ese ntutekereza ko umugore wanjye ashobora kwibaza icyakubayeho ? niko haba hari umuntu wabwiye ibyo nakubwiye? Ndamusubiza nti ntawe. ati “none kuki nabonaga uriya mukecuru andeba cyane ? nti sinzi impamvu gusa ntabyo navuze ariko iyonzakubishobora mbanarabivuze pe kuko biriya bintu simbikunda kandi sibyiza kuringe arambwira ati “ibyo ninge ugomba kubikemura ariko ejo uzabe wagarutse kandi nufungura umunwa wawe nzawuca.
Ubuzima bwaranshaririye iryo joro nibaza uko nzasubirayo ariko ntekereje uko bari abarozi bafite nimbaraga zidasanzwe mpitamo gusubirayo.
Nagezeyo nsanga mabuja yarakaye ariko bigenda birangira uyu mugabo rero nawe warufite intego yo kuryamana nanjye byarangiye abigezeho kuko mu minsi mike yaje kwirwaza maze umugore we ajya ku kazi wenyine maze umugabo asigara mu rugo narinziko byarangiye bityo namaze kubagaburira ibya mu gitondo ansaba ko mushyirira amazi mu bwogero maze ndabikora ajya kwoga ariko avuyeyo nanjye ansaba ko najya kwoga maze mbonye imirimo ivunanye yose mbonye nyirangije njya kwoga.
Navuyeyo nkyenyeye igikoye maze ninjira mucyumba cyanjye njya kwambara ahita ankurikiramo kuko ntari namubonye ngo mwitegure maze ansunikira kuburiri ndamurwanya gusa andusha imbaraga amfata kungufu nararize cyane kuburyo na mabuja yarinze aza nkirira maze mbonye ahageze mfata utwange ndabasezera ndataha gusa ngenda ndira umugore nawe asigara abaza umugabo we ibyo yankoze umugabo nawe avugako ntacyo yankoze.
