Umunya America IshowSpeed wamamaye mukugaragaza amashusho mu buryo bwa live ibi byitwa Live Streeming unamaze iminsi azangura Africa yagaragaye mu ruhame ariguha umukunzi we ukomoka muri Sudan Yepfo indobo zurukundo ndetse zihamya neza urukundo amukunda.
uyu munya Amerika wazengurutse Afurika yose agaragaza amashusho y’Imiterere yaho yanagendaga avuga aho yabonye abakobwa beza kurusha ahandi muhagiye hagaruka incuro nyinshi rero hakaba harimo na sudan yepfo kuko ngo yahakundiye uko abakobwa baho basa.
ni igihugu gifite abantu birabura by’umwimerere kuburyo nabo ubwabo bayemeza ko aribo bantu birabura kurenza abandi.
aya mashusho rero akaba yafatiwe mu ruhame muri reta zunze ubumwe za amerika ubwo Ishow Speed yashingaga ivi maze agahereza umukunzi we indabo zitukura zigaragaza urukundo rukomeye nubundi rwizihizwa kuri uyu munsi wa Saint Vallentin .
abantu benshi muri comment za social Media bakomeje kugaragaza ko batumva neza ukuntu uyu musore wavukiye akana kurira muri America ajya gukunda agakunda umukobwa wirabura nk’akandi gusa abandi nabo bakavuga ko aba birabura bavukira muri america bakanakurirayo bahura nihohoterwa rikomeye kuburyo amaherezo birangira yanze abazungu byaburundu.

