Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yatangaje ko Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiye kujyanishwa n’aho ibihe bigeze umugabane wa Afurika ugahabwamo imyanya ihoraho.
Yabitangaje ku wa 14 Gashyantare 2026, nyuma yo kwitabira inama isanzwe ya 39 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubmwe, ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma.
Guterres abinyujije ku rukuta rwa X yagize ati “Kuba Afurika itagira imyanya ihoraho mu kanama gashinzwe umutekano [ka Loni] ntibyumvikana. Akanama Gashinzwe umutekano gakwiye kugendana n’igihe tugezemo. Turi mu 2026; ntabwo turi mu 19446. Igihe cyose hafatwa imyanzuro ireba Afurika n’Isi cyangwa iganirwaho, Afurika ikwiye kuba ihagarariwe.”
Ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bya Loni hafi 50% biri muri Afurika, ingabo zayo ziri muri ubu butumwa zikaba zingana na 40% bya zose ziri ku Isi.
Guterres abona ko bidakwiye ko Afurika ifatirwa ingamba kuri ibi bikorwa mu gihe yo itabifiteho ijambo.

