Byamaze gutangazwa ko ku wa 17 Werurwe 2026 Doja Cat azataramira i Kigali, mbere y’uko akomereza muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2026. Ni umukobwa wagaragaje ko atewe ishema no kuba agiye gutaramira kuri uyu mugabane akomokaho.
Ibyishimo by’uyu mukobwa byumvikana mu magambo yabwiye ikinyamakuru Billboard cyanabaye icya mbere mu gutangaza inkuru y’uko ariwe watumiwe muri ‘Move Afrika’ igiye kubera i Kigali ku nshuro ya gatatu.
Ati “Kuva muri Afurika y’Epfo aho nkomoka […] tuzanye imbaraga, intego n’impinduka zifatika muri Move Afrika i Kigali na Pretoria. Ibi si urugendo rw’ibitaramo gusa, ni urugendo rw’impinduka rutanga imirimo n’amahirwe. Ntewe ishema no kuba umwe mu biyambajwe mu gikorwa cyo kwizihiza ubuhanzi bwa Afurika, gishora imari mu hazaza hayo kikanerekana ko Afurika itari mu nzira yo kuza ahubwo yamaze kuhagera.”
Ubusanzwe amazina ye ni Amala Ratna Zandile Dlamini. Nk’umuhanzi yiyita Doja Cat.
Iri zina rye ry’ubuhanzi yaryihaye kuko yakuze anywa urumogi rwinshi kandi ku muhanda aho yabaga barwitaga Doja yumva ari akazina keza kabereye umukobwa, yaje kongeraho na Cat kubera urukundo agirira injangwe.
Doja Cat ni umukobwa wa Dusimani Dlamini umukinnyi wa filime ukomeye muri Afurika y’Epfo wamubyaranye na Deborah Elizabeth Sawyer wari umunyabugeni wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ufite inkomoko muri Israel.
Mu biganiro binyuranye Doja Cat akunze kugaruka ku nkuru ya Se ahamya ko atakuze amubona cyane ko yasize umuryango we muri Amerika akigira muri Afurika y’Epfo.
Inkuru y’urukundo rw’ababyeyi ba Doja Cat itangirira mu Mujyi wa New York ubwo Dusimani Dlamini yari yagiye mu bikorwa bya sinema akahahurira n’umukobwa uw’umunyabugeni bubatse ubucuti ndetse buza kuvamo abana babiri.
Doja Cat akunze guhamya ko uretse musaza we bavukana ku babyeyi be bombi, afite abandi bavandimwe batatu bavukana kuri nyina gusa.
Dusimani Dlamini avuga ko we n’umwana we nta kibazo bari bafitanye mbere y’uko byinjirwamo n’abajyanama be bagiye bamumucaho batekereza ko namugiraho ijambo bazamutakaza.
Doja Cat wakuze arerwa na nyina gusa, akiri umwana yajyanywe mu Mujyi wa New York atangira kurerwa na nyirakuru kugeza ku myaka umunani.
Agize imyaka umunani yasubiye muri California yongera kubana na nyina na musaza we
Aho ni ho uyu mukobwa wari ukiri muto yatangiriye kujya ajya kwiga kubyina ariko agira na nyinawabo wari umwarimu wo kuririmba ari nawe watangiye abimukundisha.
Uyu nyinawabo ni we wamufashije kujya guhatanira umwanya mu ishuri rya muzika rya ‘The Ramón C. Cortines School of Visual and Performing Arts’ icyakora ku myaka 16 y’amavuko yaje kuva mu ishuri.
Doja Cat akunze gusobanura ko yavuye mu ishuri kubera kujagarara kuko yari atarabona icyo yakora mu buzima.
Akiva mu ishuri, Doja Cat wari warihebeye umuziki yatangiye gukunda kumva ‘Beats’ z’abandi kuri YouTube ariko akazikuraho ashaka gukora ize ndirimbo.
Mu 2012 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere anayisangiza abantu kuri ‘SoundCloud’ kuva icyo gihe atangira kumenyekana nk’umuraperi ukizamuka i Los Angeles atangira kujya yitabira ibirori binyuranye.
Ku myaka 17 y’amavuko nibwo yabonye abamufasha mu muziki akora EP yise ‘Purrr’, mu 2018 asohora album ye ya mbere yise ‘Amala’.
Uyu mukobwa yarushijeho kuba ikimenyabose mu 2018 ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Mooo!’ mu 2019 asohora album ye ya kabiri yise ‘Hot Pink’.
Doja Cat azwi cyane mu ndirimbo ‘Say so’ yasubiranyemo na Nicki Minaj.
Mu 2021 nibwo uyu mukobwa yasohoye album ye ya gatatu yise ‘Planet her’. Doja Cat azwi nanone nk’umuhanzi w’igitsinagore ucuruza cyane mu muziki kuko habarwa miliyoni 34 z’abaguze imiziki ye hagati ya 2018-2022.
Billboard iherutse kumushyira ku mwanya wa 24 w’abagore bakora umuziki bakomeye ndetse akaba uwa kabiri mu bakora Hip-hop mu kinyejana cya 21.
Uyu mukobwa amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Grammy imwe muri 19 yahataniye, bitandatu bya Billboard Music Awards muri 23 yahataniye, bitanu bya American Music Awards muri 11 yahataniye n’ibindi byinshi.
Aherutse kubwira ikinyamakuru Billboard ko kuba yari yarabaswe n’inzoga n’itabi byagiye bimugiraho ingaruka ndetse kuva mu 2025 yavuze ko yatangiye kwivuza.
Doja Cat agiye gutaramira i Kigali mu gihe ari no mu bitaramo bizenguruka Isi amenyekanisha album ye nshya yise ‘Tour Ma Vie’.

Doja Cat amaze igihe yivuza ibiyobyabwenge byari byaramubase kuva mu buto bwe


Doja Cat ategerejwe i Kigali
