Inkuru yanjye: Uko nabaye umwana utagira ababyeyi – Part 1

Mwana wanjye tera agatebe wicare utuze nkubwire uko nabaye umwana utagira ababyeyi iryo ni ijambo nabwiwe na mama yuzuye agahinda gakomeye cyane ubwo yari amaze gucyurirwa n’umubyeyi wamureze ko atigeze amubyara ndetse Atari n’uwo mu muryango we.

Yagize ati: umubyeyi wandeze yambwiyeko navutse muri 1962 gusa ubwo yambwira atyo nibwo yambwiyeko Atari mama ubwo ninabwo namenyeko abonitaga barumuna banjye bataribo ndetse nabo nitaga basaza banjye bataribo icyo gihe mama yandebye mumaso maze arambaza ati mwana wa waruziko kuvukanabi biteza amahirwe ijana ku ijana yo gupfa nabi keretse habayeho igitangaza cy’Imana naho ubundi uba ufite ibyago byo gupfa nabi mugihe wavutse nabi.

Iryo jambo yambwiye ryatumye ndushaho kumutega amatwi kuko narinzi neza ko navukiye mubukene nahise numva ko nihatabaho igitangaza cy’Imana nzabupfiramo yarambwiye ati mwana wanjye dore mpfuye nabi, ati maze imyaka mirongo itanu n’itatu ariko kugeza nonaha sinsobanukirwa uko ntigeze ababyeyi, ababyeyi banjye batigeze ababyeyi mbese ntamuntu numwe ngira nkomokaho.

Ibyo byose yabimbwiraga nsanuwaburiye mubitekerezo kuko njye nari nsanzwe nziko mfite umuntu nita nyogokuru ibyatumye mubaza nti nonese mama “ kurikuvugango ntugira ababyeyi kandi nziko tugira nyogokuru ntago ariwe wakubyaye? Yarambwiye ati yahoze ari nyogokuru kuko yandeze andera afite inkuru yanjye yambwiye ariko nonaha byandenze iyo nkuru yayivuguruje maze ahimbindi yokugirango anyikureho sinzongere no kumutekereza gusa mwana wanjye ntakubeshye ndabitekereza simbashe kubishyikira, maze aratangira ati ngiye kukubwira inkuru y’ubuzima bwanjye.

Icyonzi nuko hari umusaza nitaga data mbere y’uko apfa yambwiyeko Atari data maze ambwirako we na data bari inshuti cyane maze icyo gihe muri iyo myaka ngo yo muri 1962 ubwo navukaga ngo hateye icyorezo cyahitanye data na mama bari abaturanyi buwo musaza bombi baka bari batuye kurugabano rw’akarere ka kirehe n’akarere ka Ngoma icyo gihe ngo data yarapfuye maze ansigana na musaza wanjye nawe utaramaze igihe kirekire atarapfa kuko nari umwana sinarikumubaza ibibazo byinshi bijyanye niyonkuru yambwira gusa nubwo nari muto ndayibuka cyane.

Yarambwiye ati uyu murima ni uwawe nukura bazawuguha kuko ni umurima wahoze ari uwaso na nyoko bari batuye aha bityo aha ni ahawe nukura ntakibaho mwana wanjye uzahahabwe kuko ntawundi muvukana ntanuwo mugira icyomupfana ngo muzahagabana uwo musaza yabayeho azakwitaba imana gusa yarafite abagore batatu maze abobagore bose bakaba barabyaye ibyatumaga tuba umuryango munini kandi wishimye abakobwa bamfataga nkamukuru cyangwa murumuna wabo naho abahungu bakamfata nka mushiki wabo kuko ibyo bakoraga byose nkabahungu nanjye banyitagaho rwose kuburyo inkuru umusaza atarapfa yariyarambwiye ntigeze nyitekereza kugeza uyu munsi.

Maze kuba umwangavu wamurima barawumpaye ngonjye nywuhingamo imyaka y’umwihariko kugirango nzabone ukonzagura akenda nibindi umukobwa akenera ariko uko nakomezaga kweza bakabona birangirira akamaro byatumye uwo nitaga mama wanderaga atangira kungirira ishyari maze atangira kumfata nabi ibyo nihanganiye ari nageraho nkananirwa maze umukobwa twahuriraga kumugezi (ubu ntavugamwizina kubera umutekano we) angira inama yo kuva muri urwo rugo maze nkareba aho nigira kuko yabonaga nshorora no kuzarupfiramo ibyatumye umunsi umwe njya mu misa ku misiyoni maze nkabona umugore usaneza nkamwisabirako najyakwibera iwe maze nkajya mufasha imirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *