Uganda munyitegure namwe ndaje kuri iki cyumwe mbahe show – Bruce Mellodie

Umuhanzi itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Mellodie yatangaje ko aricyo gihe ngo yerekeze muri Uganda murugendo rwo gukomeza kwamamaza indoirimbo ye yakoranye na Diamond Platnumz ndetse n’umunya Nigeria Joel Brown nkuko yabikoze no mu bindi bihugu birimo Kenya na Tanzania.

Ibi Bruce Mellodie yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavugagako yari akumbuye Uganda bityo ari igihe kiza cyo kugirango ajye kubaha show ariko yamamaza iyi ndirimbo iri muzikunzwe kuri uyu mugabane wa Africa muri iyi minsi.

Iyi ndirimbo ikomeje guca uduhigo twinshi kumbuga zicuruz umuziki ndetse ikomeje no kugenda igarukwaho kuri billboard chart y’abanya America aho kurutonde rusohoka buri cyumweru usanga nayo iriho kandi ihagaze neza.

Nkuko Bruce Mellodie rero yari yabiteguje ko agomba kuzerekeza muri Uganda kwamamaza iyi ndirimbo ari yava muri Uganda agahita yerekeza muri Nigeria aho azaba arino gutagetinga gukorana nabandi bahanzi bafitanye indirimbo amashusho yazo amakuru atugeraho akaba avugako harimo Yemi Alade ndetse na Patoranking.

Nkuko inzu y’umuziki ya 1:55 Am yabitangaje Bruce Mellodie azava muri uru rugrndo yerekeza I London aho azaba ari kurushaho kwamamaza iyi ndirimbo ibihe kandi bizaba bisatira impeshyi ya 2026 ahateganyijwe ibitaramo bye bizenguruka igihugu yise Country Tour ndetse biteganyijwe ko azakorana na mugenziwe Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *