Vestine na Dorcas ni bantu ki mu muziki?, mu buzima busanzwe? Umuziki warabahiriye!

Vestine na Dorcas ni itsinda ry’abakobwa babiri bavukana, rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Bazwi cyane mu ndirimbo zisingiza Imana zirimo IribaSimpagararaAdonaiNeemaIhemaUmutakaIbuyeNzakomoraNahawe IjamboKu MusarabaSi BayaliIsaha, n’izindi nyinshi zikundwa na benshi.

 

Vestine na Dorcas bavuka mu Karere ka Musanze. Ishimwe Vestine Taricy, umukuru akaba ari nawe mukuru, yavutse ku wa 2 Gashyantare 2004, naho murumuna we Kamikazi Dorcas yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Ni abana ba Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka, bakomoka mu muryango w’abana batandatu: abakobwa bane n’abahungu babiri.

 

Vestine na Dorcas baririmba muri Goshen Choir y’i Musanze. Ku giti cyabo, batangiye umuziki mu mwaka wa 2018 ariko by’umwihariko mu 2020 batangiye gukorana na MIE Empire, iyoborwa n’umunyamakuru Murindahabi Irénée, akaba ari nawe ufasha mu micungire y’umuziki wabo kugeza ubu.

Mu mateka y’umuziki wabo, ku wa 24 Ukuboza 2022 bakoze igitaramo cyabo cya mbere cyabereye muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abanyamwuka nka Apostle Mignonne Kabera, abahanzi nka Aline Gahongayire, ibyamamare nka Coach Gael, Miss Muyango Claudine, Alex Muyoboke, Bamenya, n’abandi.

 

Apostle Mignonne yabahaye impano y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000 Frw). Kuri icyo gitaramo, bamuritse album yabo ya mbere yaguzwe akayabo ka miliyoni 15 Frw.

 

Ibi byatumye babona ko imitima y’abanyaRwanda bayigaruriye maze bahitamo gutangira kugerageza noneho kwigarurira imitima y’abavuga ururimi rw’igiswahili ninayo mpamvu bashyize hanze indirimbo nka Neema, Yebo (Nitawale), Emmanuel,usisite ndetse na Kisima (Iriba) yahinduwe mururimi rw’igiswahili.

 

Ibyatumye banagura isoko ryabo maze bakanatangira gukorera ibitaramo hanze y’igihugu nk’igitaramo bakoreye muri Canada.

Aba bahanzi kazi n’ubwo batabura guterwa imijugujugu ibyo bo bita ibigera gezo bya Satani ariko barushaho gutera imbere

Ubuzima bwite.

Kamikaze Dorcas aracyari ingaragu aho mukuru we Ishimwe Vestine yasezeranye imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana n’umugabo we ukomoka muri Brukina Faso witwa Idrissa Wagdraogo ibyanatumye aba bombi bava mw’itorero ryabareze rya ADEPER kuko ritanyuzwe n’inzira byaciyemo ngo bashakane n’uyu mugabo ubundi wari umuislam.