Umuvugizi w’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko Hagomba kubaho uburyo buhamye ku mafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwamaze igihe kinini rwikoreye rwonyine umutwaro ujyanye no kurwanya ibyihebe muri Mozambique, ashimangira ko igihe kigeze ngo habeho uburyo buhamye kandi burambye bw’amikoro ashyigikira ibi bikorwa.

 

Ni amagambo atangaje nyuma y’iminsi mike u Rwanda ruvuze ko rwiteguye gukura ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe cyose nta buryo buhamye bwo gutera inkunga ubutumwa bwo kurwanya ibyihebe buhari.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, ku wa 27 Werurwe cyatangaje inkuru ivuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uherutse gutangaza ko uzahagarika ibikorwa byo gutera inkunga ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Ku wa 1 Mata, Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko u Rwanda rwashatse uburyo bumeze nk’ubwa Dawudi na Goliath, aho ngo nyuma y’ibihano rwafatiwe na Amerika, rwahise ruvuga ko rugiye guhagarika ibikorwa by’Ingabo zarwo muri Mozambique.

Yolande Makolo yagarutse kuri izi nkuru zombi, asobanura ko icyo u Rwanda rwifuza ari uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya ibyihebe, kuko rwikoreye uyu mutwaro rwonyine igihe kinini.

Ati “U Rwanda ntabwo ruzasaba amafaranga y’inyongera mu Kigega cy’u Burayi gishinzwe amahoro, ibyo bireba Mozambique. Ibikorwa u Rwanda rwakoze byo kohereza ingabo, bisaba ko habaho uburyo buhamye bw’amikoro, kandi ibyo bireba Guverinoma ya Mozambique n’abafatanyabikorwa bayo bafite ishoramari rikomeye muri Cabo Delgado nk’uko byari bisanzwe bimeze.”

“Ibitari ibyo, u Rwanda rwishimiye ko rwatanze umusanzu rufatanyije n’Abanya-Mozambique mu kurwanya ibyihebe, gucungira umutekano abaturage ba Cabo Delgado rugafasha no kugira ngo ishoramari ryongere gukorwa.”

Magingo aya, u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi 6.300 muri Mozambique bavuye kuri 2.000 bari boherejweyo mu 2021.

Bongerewe nk’uburyo bwo kurwanya ibyihebe mu kuziba icyuho cyari cyasizwe n’Ingabo za SADC mu 2024.

Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rwamaze igihe kinini rwikoreye rwonyine umutwaro ujyanye no kurwanya ibyihebe muri Mozambique