Nkibisanzwe buri mwaka mubihugu bitandukanye hakinwa amafilme menshi yigana ubuzima bwa Yesu abambwa ku musaraba mu rwego rwo kurushaho kwamamaza urupfu rwa yesu cyane ko aba kristo barufata nk’inzira yo gucungurwa kwabo.
Mu gihugu cya Nigeria ku wa 3 Mata 2026 umusore w’umu kristo yakinnye iyo mibereho ya yesu kristo kugeza ku munsi w’urupfu rwe.
Maze abari bakinnye ari abasirikare ba Herode baramukubita byiza byiza ku buryo bigaragara ko bamunogeje ni muri gahunda bari bihaye ngo yo gutuma bigaragara ko aribyo Atari imikino.
Maze nyuma yahoo baramubamba ku musaraba ndetse igiti bamubambyeho cyari kirekire cyane bananditseho ko ari umwami w’abayuda nk’uko byari k’umusaraba Yesu yari abambye ho.
Uyu musore rero yamanutse kuri uyu musaraba maze yiceka hasi cyane ko yari yanakubiswe yagizwe inage bituma bamwirukankana bamujyana kwa muganga.
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria byavuze kuri iyi nkuru ntabyavuze niba yaba yitabye Imana ariko byose byahamije ko uyu mugabo yakubiswe bikomeye kuburyo kubaho bigoye.
