Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Amerika yakuwe ku mirimo

Minisitiri w’Intambara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yakuye ku mirimo Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Amerika, Randy George, amushyira mu kiruhuko cy’izabukuru.

 

Randy George w’imyaka 61, akuwe ku mirimo akibura umwaka umwe ku gihe yagombaga kumara kuri uyu mwanya kuko yashyizwe kuri uyu mwanya mu 2023 byari biteganyijwe ko azawuvaho mu 2027. Ushyizwe muri izi nshingano agira manda y’imyaka ine.

Amakuru Reuters ifite ni uko hasezerewe n’abandi basirikare babiri barimo David Hodne wari ushinzwe imyitozo na William Green wari ushinzwe ibijyanye n’imyemerere mu basirikare.

Minisiteri y’Intambara (Pantegon), yamushimiye ku myaka yamaze mu gisirikare ariko ntiyatangaza impamvu yakuwe ku mirimo ye itarangiye.

Ibi bibaye mu gihe Amerika iri mu ntambara ihanganyemo na Iran, ibidasanzwe bimenyerewe gukura umuyobozi mukuru nk’uyu mu mirimo mu bihe igihugu cye kirimo.

Iyo ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Iran yagabweho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, byasize bihitanye Ali Khamemei wari Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Iran n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo za Iran.

Nyuma y’ibyo bitero, Iran na yo yagabye ibitero mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweit, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq yihimura ku ngabo za Amerika zihabarizwa. Iran kandi ikomeza kurasa muri Israel.

Iyi ntambara ku ruhande rwa Amerika ahanini irwanwa n’ingabo zirwanira mu mazi n’izirwanira mu kirere ariko yohereje n’abandi ku butaka bo gucunga ahakorerwa ibikorwa byabo byo ku butaka.

Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Amerika, Randy George, yirukanwe ku mirimo ye