Uganda: Umudepite yateranye amagambo na Minisitiri w’Intebe kubera imyiteguro ya CAN 2027

Umudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Joel Ssenyonyi, yateranye amagambo na Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, kubera imyiteguro yo kwakira Igikombe cya Afurika cya 2027 iri kugenda biguru ntege.

 

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Ssenyonyi, yagaragaje impugenge z’ibikorwaremezo bitaratungana bishobora kuzatuma Uganda itubahiriza igihe ntarengwa yahawe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Ssenyonyi yagaragaje ko atemeranya na leta yafashe icyemezo cyo kubaka stade nshya, aho kuvugurura izisanzwe nk’uko Tanzania yabigenje.

Ati “Tuzaba dutengushye Abanya-Uganda nitunanirwa kubahiriza ibisabwa, n’ishoramari rikomeye twakoze.”

Uyu mugabo yasabye ko habaho gushishoza ndetse no kubazwa inshingano ku bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga y’igihugu mu kubaka ibikorwaremezo.

Minisitiri w’Intebe Robinah Nabbanja wasaga n’uwarakajwe n’ibyavuzwe n’uyu mudepite, yahise afata ijambo, avuga ko “Guverinoma yagenzuye raporo ya CAF, kandi twafashe ingamba zose zikenewe kugira ngo Uganda izakire neza AFCON. Turi kubyitwaramo neza.”

Ibi byabaye kandi nyuma y’aho akanama ka CAF gashinzwe kugenzura aho stade zizakira iri rushanwa rigeze, gatangaje ko Hoima Stadium iri mu nshya zubatswe itujuje ibisabwa.

Uganda, Tanzania na Kenya zizafatanya kwakira Igikombe cya Afurika cya 2027 giteganyijwe kuva tariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 18 Kanama 2027.

Joel Ssenyonyi yarikoroje mu nteko ishinga amategeko muri Uganda, ubwo yagaragaza impungege ze ku myiteguro yo kwakira Igikombe cya Afurika cya 2027 iri kugenda biguru ntege