Ubuhamya bwa Ngiruwonsanga warokokeye i Cyangugu Ni inzira y’umusaraba

Ngiruwonsanga Théoneste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wavukiye muri Peregitura ya Cyangugu, Komini Gafunzo Segiteri ya Shangi muri Nyamasheke y’ubu, yavuze uburyo yasimbutse urupfu rwahitanye abo bari kumwe inshuro nyinshi kugeza ubwo Interahamwe zamutwikiye mu ishyamba yari yihishemo ariko ararusimbuka.

 

Ni ubuhamya yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku wa 7 Mata 2026 ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Ngiruwonsanga yari afite imyaka 14 ndetse se yari umwarimu.

Iwabo bakimenya ko Habyarimana Juvénal yishwe, bakoranyije aba hafi mu muryango kuko nk’umuntu wari ujijutse yabonaga ko ibikurikiraho atari amahoro batangira kwiga uburyo bagomba guhunga batatanye.

Ngiruwonsanga we yahunganye na se, mukuru we na murumuna we wo kwa se wabo bahunga bagana muri Segiteri Mukoma ku rusengero rwa ADEPR ku itariki 9 Mata ndetse ahari hahungiye abandi Batutsi muri ako gace ariko ntibahabonye ubuhungiro.

Ati “Ba nyiri urusengero mu gitondo ku munsi wakurikiyeho baraje baradusohora ngo ntibashaka ko amaraso y’Abatutsi ameneka muri urwo rusengero nidusohoke turebe aho tujya ku misozi.”

“Ubwo twasohokanye na papa atureba mu maso arangije adusezeraho aratubwira ngo nitujye kwa masenge wari warashatse aho ngaho i Mukoma. Naraminutse mpindukiye murebeye azamura akaboko adusezeraho ntitwongeye kumubona ukundi.”

Yakomeje avuga ko aho kwa nyirasenge naho bitagenze neza kuko basanze babasenyeye bari kuba mu gikoni baharara ijoro rimwe bucyeye Interahamwe ziza kuhabakura zitangira kubakusanyiriza hamwe.

Ku itariki 12 Mata hatanzwe amatangazo ko Abatutsi b’abagabo bose bagomba kujya kuri segiteri yari hafi aho bababeshya ngo bagiye kubacungira umutekano nyamara bashaka kubicira hamwe ahubwo.

Ati “Abatutsi bagiye kuri iyo segiteri b’abagabo bose nta n’umwe wahavuye. Uwitwaga Bahati Enock barahamwiciye bamukuramo umutima we barawotsa barawurya ngo ubwenge yari afite budapfa ubusa. Bose babafungiranye muri segiteri bamenamo lisansi bateramo na gerenade barabica barabarangiza nta n’umwe waharokokeye.”

Ngiruwonsanga we yari mu cyiciro cy’abagore n’abana bahungiye ku rusengero rw’Abadivantisiti ruri hafi aho noneho Interahamwe ziza kuhabasanga zibabwira ko abana bagomba kwitandukanya n’ababyeyi ngo zijye kubaha ibiryo baticwa n’inzara.

Ibyo ariko byari umutego babateze noneho abana bose barasohoka ariko bageze hanze babacamo ibice bibiri abakobwa basubiza ba nyina abahungu babashyira ku murongo babegereza icyobo cyari gihari batangira kubatema.

Ati “Nanjye nari ndi kuri uwo murongo twari abana benshi barenga 120 barurutse iruhande batema. Interahamwe yitwaga Gasota yari yashyize igiti ku mwobo akajya afata umwana ikarambikaho ijosi akaritema umutwe ukagwamo. Aho nari ndi nabajije urupfu ngo uku ni ngiye gupfa, ariko ruransuzugura ntirwansubiza.”

Uwo Gasota ubwo yakomeje atema abandi ariko nyuma ngo aza guhindukira yihanagura amaraso mu maso abonye Ngiruwonsanga aramubwira ngo we nabe avuye muri uwo murongo bavuze ko se yahungiye muri ibyo bice arabanza amwerekane aho yihishe. Ibyo byamubereye amahirwe yo kurokoka kuko aho hari hari kwicirwa abandi yabashije kuhava.

Ati “Indi Interahamwe yari aho yegereye Gasota sinamenya icyo imubajije iraza imfata akaboko irantwara inkura muri wa murongo. Yanyujije inyuma y’urusengero anjyana iwe yari atuye hafi aho tugezeyo ‘ati nturi umwana wa mwarimu Kageruka, hano uzahasiga ubuzima ahubwo shaka ukuntu uva muri ibi bice usubire iwanyu i Shangi hano byakomeye ntiwaharokokera.”

Basubiye i Shangi bahunga basanga ni ho urupfu ruri

Ngiruwonsanga yakomeje avuga ko uwo munsi yihishe mu bishyimbo araharara, ariko bucyeye asubira mu rusengero ngo arebe ba bana babiri bari kumwe asanga nta cyo babatwaye arabafata ngo basubire i Shangi.

Na rwo rwari urugendo rutoroshye kuko hari bariyeri z’amanywa n’ijoro ariko baza kugera i Shangi bahungira ku babyeyi ba Batisimu ariko nyina wa Batisimu ababonye ararira amubwira ko atabahisha kuko se wa Batisimu yari kugaruka akabiyicira ubwo ajya kubahisha mu bishyimbo.

Naho baje kuhava bagana mu ishyamba ryari hafi aho ariko mu nzira bahura n’undi mwana ababera abahururiza Interahamwe.

Ati “Mu nzira tuva mu bishyimbo tujya mu ishyamba hari ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu tuhasanga umwana wari utuzi ari kuvoma amazi avuza induru ngo abonye Abatutsi bo kwa mwarimu Kageruka. ubwo Interahamwe twinjiye muri rya shyamba na zo zituri inyuma.”

“Hari ahantu muri iryo shyamba bakase ibyatsi bya pasiparumu barabirunda twinjiramo hasi yabyo ariko zadushatse amasaha atari munsi y’abiri. Babonye batubuze baragenda ariko basiga cya kirundo cy’ibyatsi twarimo bagitwitse umwotsi udufunga umwuka ariko kuko harimo amazi hasi byari igihe cy’imvura ntabwo umuriro watugezeho.”

Ngiruwonsanga Théoneste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze uburyo Interahamwe zabatwikiyeho ibyatsi bararusimbuka

Yongeye gusimbuka urupfu

Nyuma yo kurokokera mu ishyamba baje kumva bavuga ko abantu bari guhungira ku Kiliziya i Shangi bafata inzira yerekezayo ariko batarahagera bahura na bariyeri y’undi mwarimu witwaga Bonaventure we n’izindi Iterahamwe bari kurya inyama banywa na byeri.

Ati “Izo Interahamwe zahise zibwira Bonaventure ngo tubonye abana ba mwarimu mugenzi wawe, ati ‘nimubabike nimbyuka ndabica.’ Narongeye nganira n’urupfu ndarubaza nti ‘igihe nirukankiye nkaba nari ngeze aho abandi bari ubu ni aha ngiye gupfira?.”

Yavuze ko aho bahavuye hamana kuko za Interahamwe zari zibarinze zabonye ngenzi zazo zivuye gukura inka z’Abatutsi ku Kiliziya zibirukaho ngo bazigabane noneho Ngiruwonsanga na ba bana na bo bahita biruka bamwe bagana ku Kiliziya na bwo bahura n’Abajandarume ariko baza kubareka barakomeza.

Aho mu Kiliziya hari huzuye abantu barenga ibihumbi 17 ndetse basanze nyina na bashiki be ari ho bari baganira uko se yapfuye kuko nta makuru ye bari bazi.

Aho bahamaze igihe batagira kirengera bafite inzara ariko bamwe bakajya bagenda bicwa buhoro buhoro abandi bagafatwa ku ngufu ariko abagerageza no kwirwanaho.

Nyuma Interahamwe zifashijwe na Superefe witwaga Théodore zaje kubona bagerageza kwirwanaho zigaba igitero gikomeye kuko haje bisi zabo zibarirwa muri esheshatu zirabica zikoresheje intwaro gakondo.

Kurokokera aho kuri Ngiruwonsanga na byo byari igitangaza gikomeye kuko yihishe munsi y’imirambo nyuma Interahamwe ziza gutwara abari batarapfa zibabeshya ko zigiye kubavura kandi zigiye kubica ngo zibate mu cyobo cyari cyajyanwemo imirambo y’abishwe mbere.

Yakomeje ati “Interahamwe nge zampaye umwana twiganaga witwaga Kamanutse ngo abe ari we ujya kunyica zimubwira uko arakoresha icumu ry’ingobe ngo arintere mu mutima tugeze kuri cya cyobo.”

“Mbere y’uko tugenda babanje gukura akana k’agahungu mu mugongo wa nyina bagakubita ku rukuta ubwonko burasohoka. Ni ko bampaye ngo njye kugashyingura nibirangira na nge Kamanutse anyice. Twagiye tuganira mubwira nti ko twiganye uranyica ati koko ati ‘ndakwica Abatutsi mwaremewe gupfa’.”

Bageze kuri cya cyobo wa mwana biganaga yarebye uko bari bari kwica abantu agira ubwoba bituma Ngiruwonsanga aza kumucika yiruka agana ku Kiliziya. Yageze imbere gato ahura n’izindi Interahamwe gusa abasha kuzitambuka arakomeza.

Aho ku Kiliziya babayeho buzima bugoye nyuma baza kujyanwa ku musozi witwa Nyarushishi noneho Croix-Rouge na HCR zitangira kubitaho ariko na bwo byari bitarasubira ku murongo kuko Interahamwe zagerageje kongera kubica ariko Lt Col Bavugamenshi wari ushinzwe Gendarmerie arazikumira.

Abasirikare b’Abafaransa baje bunga mu ry’Interahamwe

Ngiruwonsanga yavuze ko nyuma aho bari bahungiye haje kuza abasirikare b’Abafaransa bagira ngo bagiye kubarokora ahubwo bahuka mu bagore bafata ku ngufu abandi bakabategeza Interahamwe icyakora bigeze nyuma muri Kanama 1994 abari bakiri bazima haza kuza Inkotanyi zirabarokora.

Ati “Iyo zitaba Inkotanyi ubu nanjye mba ndi mu rwibutso nk’uko tujya kwibuka abandi.”

Avuga ko icyatumye batinda gutabarwa ari ‘Zone Turquoise’ kuko yatumye Interahamwe zibona umwanya uhagije wo kwica Abatutsi by’indengakamere ku buryo muri Cyangugu hari mu ho Jenoside yatinze guhagarikwa.

Nyuma yo kurokoka, Ngiruwonsanga yarize n’abavandimwe be babashije kurokoka barize kugeza muri kaminuza bariyubaka bashinga ingo ndetse we afite umugore n’abana bane kandi ashima uburyo Igihugu cyiyubatse n’icyizere cy’ubuzima kikiyongera.