U Rwanda rwagaye amahanga arebera FDLR igarura Jenoside muri RDC

Nyuma y’imyaka 32 ishize mu Rwanda hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa, ibimenyetso byaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugaragaza uburyo amahanga akomeje kwirengagiza ibimenyetso bya Jenoside bikomeje kugaragara muri kiriya gihugu gicumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda bashinze imitwe yitwaje intwaro yaje kuvamo uw’iterabwoba wa FDLR wamenesheje Abanyekongo mu myaka igera kuri 30 ishize.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko FDLR ikomeje guhabwa icyicaro muri Congo mu gihe Loni imaze imyaka igera kuri 20 iwufatiye ingamba zo kuwurandura burundu. Yavuze ko n’ubu amahanga yirengagiza impunzi z’Abanyekongo zimaze imyaka isaga 30 mu buhungiro zameneshejwe n’abarwanyi ba FDLR bagizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Nyamara Umuryango w’Abibumbye wafashe ibyemezo byinshi byerekana ko FDLR ari umutwe w’Iterabwoba ugomba guseswa. Nk’icyemezo 1804 cyafashwe mu mwaka wa 2008, kibivuga gutya: Duhangayikishijwe n’uburambe bw’ibyaha bibangamira uburenganzira bwa muntu n’ibinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga bikorwa na FDLR, Ex-FAR, Interahamwe, n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka mu Rwanda, ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Dutegetse ko bashyira hasi intwaro aka kanya, nta mananiza ayo ari yo yose bakajyanwa aho bakomoka. Turasaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye gufata ingamba zose za ngombwa bigahagarika inkunga y’amafaranga, iy’ibikoresho n’indi yose itangwa n’abenegihugu cyangwa itangirwa ku butaka bwabyo ihabwa FDLR, Ex-FAR, Interahamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka mu Rwanda ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yaba yo ubwayo cyangwa mu nyungu zayo.”

Umwanzuro 1804 w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbe gashinzwe Umutekano ku Isi washyizweho ushyigikira Itangazo rya Nairobi rihuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC ryo mu kwezi k’Ugushyingo 2007, aho ibihugu byombi byari byiyemeje kwimakaza ubufatanye mu kurandura FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka mu Rwanda.

Uwo mwanzuro wiswe 1804 wagaragazaga icyemezo cy’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano cyo guhagarikira ingendo abayobozi ba FDLR, ukaba wariyongeraga ku mwanzuro 1856 warebanaga no kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa RDC irimo n’ikomoka mu mahanga nka FDLR.

Dr. Bizimana yakomeje avuga ati: “Ibi byemezo Congo ibirengaho ikinjiza FDLR mu ngabo zayo, MONUSCO (Ingabo za Loni zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro muri RDC) ibirebera nk’uko MINUAR (izoherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu Rwanda) yarebereye itegurwa rya Jenoside mu Rwanda. Abategetsi ba Congo, bahamagarira urwango nk’uko byakorwaga mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.”

Yakomeje agaragaza bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza amateka yisubiramo, aho Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kurenganywa. Muri Kanama 1998, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Abdulaye Eulodia Ndumbasi, yahamagariye kwica Abatutsi abita udukoko twanduza tugomba gutsembwa ntawusigaye.

Tariki 19 Nyakanga 2023, Depite Justin Bitakwira Bihona-Hayi yavugiye kuri Televiziyo ya Leta ati: “Umututsi ni umwicanyi muri kamere ye.”

Tariki ya 31 Gicurasi 2024, Umukuru w’Umutwe wa Mai Mai Nande/Mazembe witwa Benoit Mukumbatia yatangaje video ivuga ngo “Umututsi nyawe ni Umututsi wishwe, Umututsi nyawe ni ujyanywe mu irimbi.”

Tariki 4 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Itangazamakuru Patrick Muyaya, kuri TV50 Bukavu yise Abatutsi abicanyi avuga ngo ‘Minisitiri w’Intebe, yabasuye mu gihe cy’ubwicanyi bukorwa n’Abatutsi.’

Icyo gihe Muyaya yagize ati: “Minisitiri w’Intebe yabasuye nk’umugore, umubyeyi, umuvandimwe, mu gice cy’Igihugu mutuyemo, aho umugore yababajwe bikabije n’ubwicanyi ndengakamere bumaze imyaka 30 bukorwa n’Abatutsi.”

Tariki 24 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ubucamanza Constant Mutamba, ubwo yari i Goma, yasabye kwica Abatutsi ‘bahereye ku bayobozi bakuru b’u Rwanda.’

Tariki ya 28 Ukuboza 2025, Umuvugizi w’Ingabo za Congo Gen. Ekenge, yahamagariye kuri Televiziyo y’Igihugu urwango ku Batutsikazi, aho yasabye abandi Banyekongo kwirinda gushakana na bo.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zoherezwa muri Congo na zo zibogama. Ati: “Muri Gashyantare 1999, Roberto Garreton wabaye Intumwa idasanzwe ya Komisiyo ya Loni y’Uburenganzira bwa Muntu muri Congo, yatanze ikiganiro gihamagarira urwango ku Batutsi avuga ngo hariho ukwinangira k’Umuryango w’Abibumbye, guturuka ku rugomo rukorerwa Congo ruturutse ku gatsiko k’Abatutsi.”

Yaboneyeho gushyikiriza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubutumwa bw’Abanyarwanda bamushimira umutekano n’ingamba z’ubwirinzi akomeza gufata mu guharanira ko ibyago RDC yikorezwa na FDLR bidakomeza kugira ingaruka ku Rwanda.

Ati: “Abanyarwanda babashimira umutekano mwabahaye n’ingamba mufata zibarinda. Abo mwarokoye mu mwaka wa 1994, basubiranye icyizere cy’ubuzima barimo kandi abenshi barokotse Jenoside za kera kuva mu 1959 kugeza mu 1994.

Urubyiruko rubashimira amahirwe mwaruhaye, yo kuba mu gihugu kitavangura. Abakoze Jenoside benshi bararangiza ibihano; barabashimira ingamba zo kubagorora bagasubizwa ubuntu biyambuye, bagataha mu ngo zabo.”

Yanagarutse kandi no ku bava mu mitwe yitwaje intwaro bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kubakira bakisanga mu rwababyaye aho bakomeje gufatanya n’abandi kubaka Igihugu kizira inzangano n’amacakubiri.

Yakomeje agira ati: “Hari benshi baba mu mahanga bitandukanya n’ikinyoma gikwizwa n’abakoze Jenoside cyangwa ababaye imbata y’ingengabitekerezo yayo, bagataha mu rwababyaye rukabakira bakaba babashimira imiyoborere myiza y’u Rwanda ibasubiza ishema ry’Igihugu cyabo.”

Yasoje yizeza ko nta kizongera gusenya u Rwanda Abanyarwanda barebera, ati: “Harabaye ntihakabe, Habaye Muyaga na Muhoro, ubu hariho Mahoro na Munyarwanda, ni bo bazahoraho.”