Leta ya Ukraine yagaragaje ko muri Werurwe 2026 yahombeje bikomeye u Burusiya, butakaza abasirikare barenga ibihumbi 350 n’ibikorwaremezo by’ingenzi birimo ibya gisirikare n’ibya gisivili.
Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku ntambara, ISW (Institute for the Study of War), kigaragaza ko muri Mutarama, Ingabo z’u Burusiya zagabanyije imbaraga zishyira muri iyi ntambara, zifata ibice bike ugereranyije na mbere.
ISW igaragaza ko Ingabo z’u Burusiya zafashe ibice bya Ukraine biri ku buso bwa kilometero kare 319, muri Gashyantare zifata kilometero kare 123, muri Werurwe na bwo zifata kilometero kare 23.
Isesengura ry’iki kigo rigaragaza ko kugabanya umuvuduko k’u Burusiya byatewe n’uko biri gukomwa mu nkokora n’ibitero birimo ibya drones Ukraine na yo yakomeje kugaba, ariko ko n’itumanaho hagati y’abasirikare b’Abarusiya ryakomwe mu nkokora n’ihagarikwa ry’urubuga rwa Telegram.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Ukraine, Gen Oleksandr Syrskii, yatangaje ko igihugu cyabo kibifashijwemo na drones, muri uyu mwaka cyisubije ubutaka bufite ubuso bwa kilometero kare 470, gusa ISW yo igaragaza ko cyisubije kilometero kare 334.
Gen Syrskii yatangarije ku rubuga rwa Telegram ati “Muri Werurwe, umubare w’intwaro zikumira drones n’ibipimo byasenywe wiyongereyeho hafi 55% ugereranyije na Gashyantare.”
Tariki ya 2 Mata, Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Mykhailo Fedorov, yatangaje ko mu mezi atatu y’uyu mwaka igihugu cyabo cyaguze ku bwinshi ibisasu bishyirwa muri drones, birenga kimwe cya kabiri cy’ibyaguzwe byose mu 2025.
Minisitiri Fedorov yagaragaje ko ibitero bya drones ari byo bihamya neza ibirindiro by’umwanzi kandi ko ari byo bihendukira Ukraine kurusha ibindi birimo ibikoresha intwaro ziremereye.
Ku wa 3 Mata 2026, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko u Burusiya bwatakaje bikomeye muri Werurwe kuko ibitero bya drones byishe cyangwa bikomeretsa bikomeye abasirikare b’Abarusiya 33.988, iby’imbunda nini byica 1.363.
Yagize ati “Ibitero byacu bya drones byonyine byishe cyangwa bikomeretsa abasirikare 33.988 b’u Burusiya, mu gihe ibindi by’imbunda nini n’ibindi byishe Abarusiya 1.363 bari ku butaka bwacu. Ibi bivuze ko u Burusiya bwatakaje abantu barenga 35.000 mu kwezi kumwe, kandi ibi byagenzuwe neza.”
Perezida Zelenskyy yatangaje ko ingabo za Ukraine zasenye intwaro z’u Burusiya 274 zikumira ibitero byo mu kirere muri Werurwe gusa, zinasenya ububiko bw’intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byinshi.
Mu ijoro rya tariki ya 20 rishyira iya 21 Werurwe, ingabo za Ukraine zagabye igitero ku nganda ebyiri zitunganya ibikomoka kuri peteroli z’u Burusiya, Ust-Kuga na Primorsk, no ku ya 27 Werurwe.
Izi nganda zombi zitunganya hafi 60% by’ibikomoka kuri peteroli u Burusiya bwohereza mu mahanga. Urwa Usta-Luga rwafunze imiryango by’agateganyo nyuma yo kugabwaho ikindi gitero tariki ya 1 Mata.
U Burusiya bwahinduye umuvuno
Ingabo z’u Burusiya zari zimenyereweho kugaba ibitero bya drones mu masaha y’ijoro, zimaze ibyumweru bibiri zitangiye kujya zibigaba no ku manywa mu rwego rwo kongera igihombo kuri Ukraine.
Tariki ya 24 Werurwe, u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 339 muri Ukraine mu ijoro rimwe, n’ibindi 361 ku manywa. Ingabo za Ukraine zigamba ko zahanuye 90% z’izo drones.
Ku wa 3 Mata, u Burusiya bwagabye muri Ukraine ibindi bitero bya drones zirenga 500 zirimo izoherejwe mu masaha y’amanywa. Leta ya Ukraine yatangaje ko abantu 14 ari bo bapfuye.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko abasirikare b’Abarusiya bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Ukraine, ku nganda zazo, ku bikorwaremezo bitanga ingufu, iby’ubwikorezi n’ibyambu tariki ya 1 n’iya 2 Mata.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko mu masaha 24 ibyo bitero byamaze, hifashishijwe indege z’intambara, drones, misile n’imbunda nini zirasa kure, byarashe ahantu 144, hapfa abasirikare 1305 ba Ukraine.
Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byatangaje ko Ukraine ikomeje kohereza drones mu bice birimo intara ya Kursk mu Burusiya. Byemeje ko mu zoherejwe mu bice 11 mu ijoro ryakeye, hahanuwemo 85.
Kuri uyu wa 4 Mata 2026, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko kuva tariki ya 28 Werurwe kugeza ku ya 3 Mata, abasirikare b’u Burusiya bafashe uduce turindwi mu ntara ya Sumy, Kharkov na Zaporozhye.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko muri iyo minsi, ingabo 8840 za Ukraine zapfiriye mu mirwano, kandi ko zanasenyewe ibikoresho byinshi, zamburwa n’ibindi.



