Trump byakekwaga ko arembye yagaragaye ari muzima

Donald Trump yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi havugwa ibihuha bivuga ko yaba arembye cyane.

Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru nka TMZ avuga ko ku Cyumweru Trump yagaragaye ava mu bikorwa bye bisanzwe, aho yerekeje mu biro by’Umukuru w’Igihugu, White House, nyuma yo no gusura ikibuga cye cya golf kiri muri Virginia.

Ibi byahise bihosha amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko arwariye mu bitaro bya Walter Reed Medical Center.

Aya makuru y’uburwayi yari yatangiye gukwirakwizwa mu mpera z’icyumweru gishize, ariko ubuyobozi bwa White House bwari bwarayanyomoje, buvuga ko Perezida akomeje imirimo ye nk’ibisanzwe.

Kugaragara kwa Trump mu ruhame byagaragaje ko ayo makuru atari ukuri, bihosha impungenge zari zatewe n’ayo makuru.