Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko mu mwaka wa 2026/2027 igisirikare cy’igihugu cye cyagenerwa ingengo y’imari ya miliyari 1500 z’Amadolari kugira ngo gishobore gusohoza neza inshingano zacyo.
Uyu Mukuru w’Igihugu yifuza ko kugira ngo amafaranga yakongerwa ku ngengo y’imari y’igisirikare aboneke, zimwe mu nzego zirimo urw’ubuhinzi n’urw’ubumenyi mu by’isanzure zikwiye kugabanyirizwa ingengo y’imari.
Trump agaragaza ko igihugu kiri mu bihe bikomeye bisaba ko ingengo y’imari y’igisirikare yongerwa. Yaherukaga gusaba ko ku mafaranga cyateganyirijwe mu 2025/2026 hongerwaho miliyari 200 z’Amadolari kugira ngo gishobore guhangana na Iran.
Mu ngengo y’imari nshya, Trump ashaka ko umushahara abasirikare bahabwa waziyongeraho hagati ya 5% na 7%. Inyongera nk’iyi yaherukaga mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi, iteganyijwe mu gihe intambara ya Amerika na Iran ikomeje.
Trump kandi ashaka ko igisirikare cya Amerika cyifashisha iyi nyongera mu gukora intwaro zidasanzwe zizajya zikumira ibitero by’indege, zahawe izina ‘Golden Dome’. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara igihugu hafi miliyari 175 z’Amadolari.
Amerika yanagaragaje ko ikeneye kubaka amoko 34 y’ubwato bw’intambara bushya, bityo ko kugira ngo uyu mushinga ushoboke, Trump asaba ko ingengo y’imari iva kuri miliyari 1000 z’Amadolari, ikagera kuri miliyari 1500 z’Amadolari.
Icyifuzo cya Perezida Trump ni intangiriro kuko kizaba ndakuka mu gihe kizaba cyashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ikagishyigikira. Senateri Roger Wicker na Depite Mike Rogers bayoboye Komisiyo z’imitwe yombi zishinzwe gukurikirana ibirebana n’igisirikare baramushyigikiye.

