Tanzania: Ishyaka CHADEMA ryasabye AU kwirukana Jakaya Kikwete

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, CHADEMA, ryandikiye ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), rigaragaza ko ritanyuzwe n’icyemezo buherutse gufata cyo guha inshingano Jakaya Kikwete wabaye Perezida w’iki gihugu.

 

Mu mpera za Werurwe 2026 ni bwo Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yatangaje ko yagize Jakaya Kikwete intumwa ye yihariye mu bice by’ihembe rya Afurika n’Inyanja Itukura.

Kikwete yahawe inshingano zo gufasha AU gukemura ibibazo bya politike biri muri aka gace kugira ngo karusheho kurangwa n’amahoro n’umutekano. Ibi agomba kubikora binyuze mu nzira za politike ndetse n’ibiganiro bishingiye kuri dipolomasi.

Nyuma y’iminsi mike ahawe izi nshingano, Ishyaka rya CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania ryandikiye Mahmoud Ali Youssouf, rimubwira ko Kikwete atari umukandida mwiza kuri uyu mwanya, ndetse rimusaba kwisubiraho, akamukura mu nshingano.

Iyi baruwa igira iti “Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa CHADEMA tubandikiye iyi baruwa kugira ngo tubagezeho impungenge dutewe no gushyira mu nshingano Jakaya Mrisho Kikwete nk’intumwa y’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU mu Ihembe rya Afurika. Nubwo byatangajwe ko ari uburyo bwo kongerera imbaraga dipolomasi ya AU n’amahoro mu karere, kumuha inshingano ahubwo byazamuye ibibazo bikomeye ku bunyangamugayo bwe, kutabogama ndetse n’ubushobozi bwa AU bwo kuzuza inshingano ifite ku mugabane.”

CHADEMA yavuze ko idashyigikiye Kikwete kuko yakoranye bya hafi n’ubutegetsi bwa John Pombe Magufuri, yashinje guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko kandi Kikwete ari umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Samia Suluhu Hassan ndetse bamugira inama, mu gihe iri shyaka rishinja uyu mukuru w’igihugu kunigana ijambo abo batavuga rumwe.

Iri shyaka ryavuze ko rishingiye kuri ritabona Kikwete nk’umuntu mwiza wakora izi nshingano zisaba gushyira imbere amahoro no kutabogama.

Jakaya Kikwete ari mu bakomeye mu Ishyaka rya CCM riri ku butegetsi yayoboye Tanzania kuva mu 2005 kugeza mu 2015.

Ishyaka CHADEMA ryasabye AU kwirukana Jakaya Kikwete