Mbahungirehe Niyigena w’imyaka 32 n’umugore we Mukeshimana Claudine w’imyaka 28, bafatiwe mu cyuho bafite udupfunyika 171 tw’urumogi mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Gateko, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu.
Uyu mugabo n’umugore we bahise bashyikirizea Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero, bamaze igihe bavugwaho gucuruza urumogi bazana ari rwinshi bakaruranguza barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gateko yagize ati: “Byavugwaga ariko batarafatirwa mu cyuho. Bashyizweho ingenza zibakurikirana umunsi ku wundi, zitanga amakuru yabafatishije. Bafashwe, bavuze ko hari uwo bari baruzaniye na we atabwa muri yombi ngo aya makuru akurikiranwe neza, harebwe niba nta bandi baba bakorana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette avuga ko uretse abafashwe hari n’abandi bagiye bafatirwa mu mikwabu nk’iyi baketsweho gucuruza ibiyobyabwenge.
Ati: “Si bariya gusa, hari n’abandi bafashwe mbere mu mikwabu yagiye iba ku makuru duhabwa n’abaturage, bose bari kubibazwa mu nzego z’umutekano. Abaturage baba babazi ahubwo ni uko baba bataragira icyo bafatanwa, ariko ubundi umuntu ntiyajya mu bikorwa nk’ibyo ngo abure kumenyekana.”
Ashimira abaturage b’uyu Murenge imyumvire bamaze kuzamura mu gutanga amakuru ku gishobora kubahungabaniriza umutekano.
Avuga ko uru rumogi iyo ruzanywe mu baturage, abarunyoye bateza ibibazo byinshi bibangamira ituze rya rubanda.
Ati: “Ni ho twumvira ngo umuntu yateye undi icyuma kuko aba yataye ubwenge atagitekereza neza, mu rugo hari amakimbirane y’urudaca, ubukene no gutandukana kw’abashakanye bigakomanga, ugasanga umutekano urabuze kubera ibyo biyobyabwenge ari yo mpamvu tugomba kubihashya.”
Yahamagaruye abagaragara mu bikorwa nk’ibi kubireka kuko bahagurukiwe, n’abibwira ko kugeza urumogi mu nzu baba batagifashwe bibeshya.
Yaboneyeho kwibutsa ko icyiza ari ugukora ibibateza imbere bitagize icyo byangiza, ko ari bwo bakora batekanye n’ibikorwa byabo bikarushaho kugenda neza.

