Rema Namakulah yakoze ubukwe mu ibanga, bwitabiriwe n’abatarenga 20

Benshi mu bafana n’abakunzi b’umuziki muri Uganda bari bategereje igihe Rema Namakulah azasezeranira imbere y’Imana cyane ko bibwiraga ko amaze igihe abana n’umugabo we bakoze ibirori byo gusaba gusa.

 

Icyakora bitandukanye n’ibyo benshi bibwiraga, Rema Namakulah yahishuye ko na mbere y’ibirori byo gusaba yari yarasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Hamza Ssebunya mu birori bito byitabiriwe n’abantu bake cyane.

Ati “Ubukwe narabukoze, bwari bwiza ariko bwitabiriwe n’abantu bake cyane kuko byitabiriwe n’abantu bake cyane kuko batari barenze 20.”

Uyu muhanzi wakoze ibirori byo gusaba mu 2019, yahishuye ko yagiye kubikora yararangije gusezerana n’umugabo we imbere y’Imana mu idini ya Islam ‘Nikkah’ mu birori batumiyemo abantu bake.

Rema yavuze ko yishimiye bikomeye ibyo birori kuko byagenze neza cyane kandi mu by’ukuri bitahuruje imbaga cyangwa camera nyinshi.

Icyakora ku rundi ruhande ahamya ko nta wamenya wabona hari igihe kizagera bakifuza gukora ibindi birori binini, ubwo na byo biramutse bibaye bazabikora.

Ati “Nagize ibihe byiza, gukora ikintu nka kiriya nta za camera byaranshimishije. Icyakora wasanga hari igihe kizagera tugashaka gukora ibirori binini na bwo ubwo twazabikora bivuye ku bushake bw’Imana.”

Mbere yo gutangira urugendo rw’urukundo n’uyu mugabo we bamaze imyaka irindwi babana, Rema Namakulah yakundanye na Eddy Kenzo banabyaranye imfura yabo mu 2014.

Icyakora nyuma y’imyaka itanu babyaranye byaje kumenyekana ko batandukanye ndetse mu 2019 Rema ahita anakora ubukwe na Dr. Hamza Ssebunya ubu bafitanye umwana w’umukobwa wavutse mu 2021.

Rema Namakulah yahishuye ko ubukwe bwe bwitabiriwe n’abatarenga 20