Umuhanzikazi w’umunya Uganda Rema Namakula yatangaje ko yakorewe ihohotera n’umufana we wamukoze kugitsina ubwo bari mugitaramo muri Uganda yavuze ko nubwo kwihangana byamunaniye akarasa Micro phone uwo mufana abantu bakabibona nabi ariko ntabwo ariwe bari bakwiye kurakarira ahubwo bari bakwiye kurakarira uwo mufana utiyubaha.
ubusanzwe abahanzi basanzwe bahura n’iki kibazo cyo kwibeshywaho n’abafana babo bumva ko ibyo abo bahanzi bari kubaririmbira bana bibakorera bityo umufana akaba yakora icyo umuhanzi abona nk’ikizira kuri we.
Ni muri ubwo buryo byamugendekeye nawe maze umufana amukora ku Gitsina Rema Namakula byaramubabaje cyane maze afata umwanzuro wo kumutera Microphone.
ibi byababaje abari muri icyo gitaramo kuko abenshi batashoboye kumenya neza impamvu iteye Rema gutera umufana micro gusa babona ko igitaramo gihindutse akavuyo.
Rema yavuze ko abakunzi b’umuziki baba bagomba no kumenya ko umuhanzi nyuma yo kuba umuhanzi ari umuntu kandi afite ubuzima bwe buba bugomba kubahwa ni nayo mpamvu gufata umuntu ukamukora kumyanya ye y’ibanga ari ihohotera ridakwiye gusubira.

