Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yemeje itegeko rihana ryihanukiriye abaryamana bahuje ibitsina, aho uzajya afatirwa muri ibi bikorwa azajya ahabwa igifungo cy’imyaka 10.
Ni umushinga wemejwe ku wa 31 Werurwe 2026, nyuma y’igitutu imiryango mpuzamahanga yashyize kuri perezida w’iki gihugu kugira ngo atazasinya kuri iri tegeko ariko biba iby’ubusa.
Kuryamana kw’abahuje ibitsina bisanzwe ari icyaha muri Sénégal, gusa byahanishwaga igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu, n’ihazabu itarenga miliyoni 1,5 CFA (2,700$).
Mu itegeko rishya uzajya uhamwa n’icyaha cyo kuryamana n’uwo bahuje igitsina azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 CFA.
Uzafatwa ashyigikira cyangwa atera inkunga ibi bikorwa na we azahanwa bikomeye.
Sénégal yongeye gushyira imbaraga mu guhana abaryamana bahuje ibitsina nyuma y’uko mu kwezi gushize Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 12 bakekwaho iki cyaha. Kuva icyo gihe abamaze gufatwa barenga 30.
