Sitasiyo za lisansi muri Kenya zikomeje gushinjwa kugurisha lisansi na mazutu ku giciro kirenze icyashyizweho na leta.
Itangazamakuru ryo muri Kenya rivuga ko kuri ubu litiro ya lisansi igurishwa amashilingi 200 (2.245 Frw).
Ibi bibaye mu gihe Ikigo gishinzwe ingufu n’ibikomoka kuri Peteroli muri Kenya (EPRA) ku wa 14 Werurwe 2026 cyari cyatangaje ibiciro bishya bya lisansi, aho litiro ya lisansi yagombaga kugura 2.000 Frw, naho iya mazutu ikagura 1.869 Frw.
Abatwara ibinyabiziga muri iki gihugu bavuga igiciro cya lisansi cyazamutse cyane ugereranyije n’icyo bari basanzwe bishyura. Ubusanzwe lisansi yagurwaga amafaranga 1.796 Frw.
Ikibazo cya lisansi cyagaragaye mu duce dutandukanye by’umwihariko mu ntara za Mombasa na Kakamega, aho bamwe mu batwara ibinyabiziga batangaje ko sitasiyo za lisansi zafunze burundu.
Muri ibyo bice, amakuru avuga ko sitasiyo nyinshi zashizemo lisansi, mu gihe abazicuruza bashinja amasosiyete manini acuruza ibikomoka kuri peteroli gutinda kuyibagezaho barindiriye ko ibiciro byongera kuzamuka.
Mu gihe iki kibazo gikomeje guteza impungenge, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Kenya, John Mbadi, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko igihugu gifite ibigega bya lisansi bishobora kumara nibura iminsi 16.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, yatangaje ko hari andi mato ya lisansi yamaze kugera i Mombasa azafasha iki gihugu mu kwihaza kuri peteroli muri Mata.
Yagize ati “Muri uku kwezi kwa Mata twamaze kwakira andi mato atwaye lisansi. Ubusanzwe twinjiza amato umunani ya lisansi kandi dufite uburyo bwo gutuma ikomeza kuboneka”.
Nubwo bimeze utyo, haracyari impungenge zishingiye ku birego by’uko bamwe mu bacuruzi bakomeye baba barabitse lisansi bategereje izamuka ry’ibiciro, bitewe n’ingaruka z’intambara ya Iran.

