Umufaransa Frédéric Guérin yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’abagabo n’abagore, asimbuye Umunya-Brésil Paulo de Tarso. Hari hagiye gushira imyaka ibiri nta mutoza wita ku Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda uhari, nyuma y’uko itandukanye n’Umunya-Brésil, Paulo de Tarso, wagiye mu 2024.
Aganira na Televiziyo y’u Rwanda Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yemeje ko Umufaransa, Frédéric Guérin, ari we wahawe izi nshingano nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Minisiteri ya Siporo.
Ati “Uyu Mufaransa ni we ugiye kuba umutoza w’Ikipe y’Igihugu ariko azaba n’Umuyobozi wa Tekinike ku buryo azajya anatoza abatoza, hanyuma anakurikirane iterambere rya Volleyball. Araza vuba.”
Guérin w’imyaka 52, yatoje amakipe atandukanye mu Bufaransa arimo AS Cannes, Nice Volley-Ball na Cambrai Volley.

