Kanye West ‘Ye’ uri mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yinjije miliyoni 33$, binyuze mu bitaramo bibiri yakoze mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu muhanzi yataramiye abafana bari buzuye mu kibuga ‘SoFi Stadium’, i Los Angeles muri Amerika, ari na ho yakuye aka kayabo k’amafaranga nk’uko byatangajwe n’ababaruye imibare y’abinjiye.
Igitaramo Kanye West yakoze ku wa Gatanu cyamwinjirije asaga miliyoni 18$ yacurujwe mu matike gusa, mu gihe andi yinjijwe n’icyo yakoze ku wa Kane.
Iki cyabaye kimwe mu bitaramo by’imbonankubone byinjije amafaranga menshi cyane kurusha ibindi mu mateka y’umuziki mu byakozwe n’umuhanzi umwe gusa nta wundi bafatanyije.
Ibi bitaramo byombi Kanye West yakoze byagaragaje ko agifite abafana n’ubwo yagiye ahura n’ibibazo by’abamwanze ku bw’imvugo ze zibasiraga cyane Abayahudi.
Ku rundi ruhande, afite na album nshya yitwa ‘Bully’ iri guca uduhigo twinshi harimo n’ako kuba imwe mu zacurujwe cyane kurusha izindi mu cyumweru cya mbere igisohoka.
Indirimbo ‘Father’ yahuriyemo na Travis Scott, igafatirwa amashusho n’umugore wa Kanye, Bianca Censori0, iri ku mwanya wa mbere ku rubuga rwa RapCaviar ikaba no mu zikunzwe ahandi.
Kanye yigeze kuba umuhanzi umwe mu bahenze cyane mu mateka y’ubucuruzi bw’umuziki. Buri album ye yakoshaga akayabo kandi ikagurwa cyane n’igitaramo cyayo kikinjiza agatubutse.

