Leta ya Iran yasabye abaturage kuyifasha gushakisha umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari mu ndege ya ‘F-15E Strike Eagle’ yahanuwe ku wa 3 Mata 2026, ibasezeranya kubaha ibihembo bishimishije.
Amakuru avuga ko ubwo iyi ndege yari imaze guhanurirwa mu kirere cya Iran, umupilote wayo yatabariwe mu Kigobe cya Persique ariko umusirikare wakoreshaga imbunda bari kumwe we ntaraboneka nubwo bivugwa ko aherereye mu majyepfo ya Iran.
Amerika iri kwifashisha abasirikare kabuhariwe mu gushakisha uyu musirikare. Bari gukoresha kajugujugu ziri kuzenguruka mu majyepfo ya Iran, ariko biteganyijwe ko nakomeza kubura, abazwi nka ‘Swiss Army Knives of the Air Force’ bamanuka mu mitaka, bakamushakira ku butaka.
Abasirikare ba Iran na bo ntibaryamye kuko bari gutanguranwa n’aba Amerika kugira ngo bafate mpiri uyu musirikare. Babona ko cyaba ari igikorwa cy’ubutwari gufata ‘umwanzi’ akiri muzima kuko ntibyigeze bibaho kuva iyi ntambara yatangira tariki ya 28 Gashyantare 2026.
Ibitangazamakuru bikorera mu ntara ya Kohkilouyeh na Boyer-Ahmad muri Iran byahawe itangazo rihamagarira abaturage gufata umusirikare wa Amerika, bakamushyikiriza Polisi kandi ko bazabihemberwa bishimishije.
Iri tangazo rigira riti “Nimufata umupilote w’umwanzi cyangwa abapilote bakiri bazima, muzabashyikirize Polisi, muzahabwa ibihembo bishimishije.”
BBC yatangaje ko ibihembo abaturage ba Iran basezeranyijwe bigera ku bihumbi 66,1 by’Amadolari ya Amerika.

