Isi igiye kumara iminsi ihumeka nyuma y’iminsi 40 y’akangaratete yashyizwemo n’ibitero bya Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel kuri Iran, Perezida Donald Trump yemeje ko ahagarika ibitero mu gahenge kazamara ibyumweru bibiri, na Iran yabyemeje.
Perezida Donald Trump yatangaje ko yemera guhagarika ibitero kuri Iran mu gihe icyo gihugu cyemera gufungura umuhora unyuramo petrol nyinshi ku Isi wa Hormuz.
Trump avuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Pakistan, ko hazabaho agahenge k’intambara hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Iran, mu gihe yakwemera kureka umuyoboro wa Hormuz ugakora nta nkomyi.
Yagize ati “Nemeye guhagarika kurasa no kugaba ibitero kuri Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri.”
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko agahenge gahita gatangira gushyirwa mu bikorwa. Uyu mugabo ni we wabashije kumvikanisha impande zihanganye.
