Urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, United States Secret Service, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi ya White House ku Cyumweru tariki 5 Mata 2026.
Aya masasu yumvikanye mu rukerera ahagana saa 04:00, bituma inzego z’umutekano zihita zifata ingamba zihuse zirimo gufunga imihanda ikikije Perezidansi, cyane cyane hafi ya Lafayette Park.
Umuvugizi wa Secret Service, Anthony Guglielmi, yavuze ko bahise batangira gushakisha ukekwaho kurasa, ariko nyuma yo gusaka iyo pariki nta muntu wahabonetse.
Yakomeje avuga ko nta muntu wakomeretse muri iki gikorwa, ndetse n’imihanda yari yafunzwe yongeye gufungurwa ibikorwa bisubira mu buryo busanzwe.
Mu gihe ibi byabaga, Donald Trump yari i Washington DC, aho umutekano wakajijwe cyane nubwo ibikorwa bya Leta byakomeje nk’ibisanzwe.
White HouseHumvikanye amasasu kuri White House
Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye ayo masasu n’uwaba yabigizemo uruhare.
