Inama y’Abaminisitiri yaraye iteraniye muri Village Urugwiro, yavuze ko ibibazo by’intambara biri mu Burasirazuba bwo hagati, bizagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, cyane cyane mu rwego rw’ingufu.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Republika Paul Kagame icyakora, yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose ngo rwirinde itumbagira ry’ibiciro.
Ikindi kandi, ngo abaturage bagomba kumenyeshwa ku gihe amakuru yose agendanye n’uko ubukungu buhaze n’ingaruka zabyo, kandi bakagira uruhare mu gukemura cyangwa kugabanya ibi bibazo.
Hamwe n’ifungwa ry’umuhora wa Hormuz ucamo ibikomoka kuri peteroli birenga 20% by’ibyoherezwa mu isi yose, ibihugu byose bikomeje kwibaza uko ejo hazaza h’ubwikorezi hazaba hameze.
Muri Tanzaniya, umuturanyi w’u Rwanda, igihugu kiri ku nyanja, muri iki cyumweru ibikomoka kuri Peteroli byashyizwe hafi ku 1500 Frw ubaze mu mafaranga y’u Rwanda, bikaba byariyongereyeho arenga Frw 500 ugereranyije n’ibiciro byari ho.
Mu Rwanda ho, mu ntangiriro za Werurwe, ibiciro byashyizwe ku mafaranga arenga 1900 Frw.
Abanyarwanda baribaza uko ibiciro bizamera, dore ko u Rwanda ruvugurura ibiciro nyuma ya buri mezi abiri. Icyakora, n’ubwo mu Rwanda igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli biri hejuru, umushoferi aba yizeye ko kuri buri sitasiyo iri ku muhanda arimo hari ibikomoka kuri peteroli.
Mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Karere nk’u Burundi, abenshi imodoka baziretse kubera kubura “ibitoro” nk’uko babyita mu rurimi rwabo.
