Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Ikipe ya Rayon Sports ko Haringingo Francis atemerewe Kuyitoza kubera ibibazo cy’amasezerano afitanye na Kiyovu Sports yahozemo.
Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, ni bwo Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA mu ibaruwa isabira ibyangombwa Haringingo Francis byo kuyitoza kuko yamaze guhabwa akazi ndetse afite amasezerano.
Mu ibaruwa isubiza FERWAFA yahaye iyi kipe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026 yavuze ko yasuzumanye ubwitonzi ubusabe bwayo n’ubwa Kiyovu Sports yasabye iri Shyirahamwe kuba riretse ibijyanye no kwandikisha umutoza Haringingo Francis.
Yakomeje igira iti: “FERWAFA yifuje kubamenyesha ko umutoza Haringingo kuri ubu afitanye ikibazo cy’amasezerano n’ikijyanye n’imiyoborere n’Umuryango Kiyovu Sports.
Icyo kibazo gifitanye isano no kuva kwe muri Association Kiyovu Sports ndetse kizahabwa umurongo.”
FERWAFA yagaragaje ko yafashe iki cyemezo ishingiye ku biri mu gika cya mbere n’icya kabiri bigize ingingo ya 28 mu mategeko ya FERWAFA agenga ibijyanye n’ihererekanya ry’abakinnyi, ridashobora gutanga ibyangombwa byo gutoza by’umutoza Haringingo Francis muri aka kanya.
Yakomeje isaba Rayon Sports na Kiyovu Sports, hamwe n’umutoza Haringingo Francis, gushaka uburyo impande zose zagirana ibiganiro bigamije gukemura ikibazo mu bwumvikane.
Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe, ni bwo Haringingo Francis yatangajwe nk’Umutoza mushya wa Rayon Sports asimbuye Umufaransa Bruno Ferry wirukanywe, asubira muri iyi kipe yaherukagamo ubwo yayiheshaga Igikombe cy’Amahoro mu 2023.
Kudahabwa ibyangombwa kuri Haringingo bivuze adatoza umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports yakiramo Gicumbi FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata, kuri Kigali Pele Stadium.
