Rutahizamu w’Ikipe ya APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara, yavuze ko yafashwe n’amarangamutima ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akabona aya mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo mu 1994, yasize Abatutsi basaga miliyoni imwe bavukijwe ubuzima.
Ouattara akinira APR FC kuva muri Mutarama 2025, aho yageze muri iyi kipe aheruka gukinira JS Kabylie yo muri Algeria.
Nyuma y’amezi icyenda mu Rwanda, mu Ukwakira, uyu mukinnyi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzikarengane z’Abatutsi zihashyinguye.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ubwe yagize iki gitekerezo kugira ngo arusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside no gufata umwanya wo kwitekerezaho.
Ati “Kuri njye byari uburyo bwo guha icyubahiro urwibutso basize.”
Yavuze kandi ko nyuma yo gusura uru Rwibutso, yasangije inshuti ze ibyo yahabonye.
Ati “Ntekereza ko byari ingenzi gusangiza abandi ruriya ruzinduko. Ni ngombwa kumenyesha abandi, kubabwira amateka no gukangurira buri wese gutekereza ku ngaruka z’urwango n’ivangura.”
Ouattara yavuze ko yasanze ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi hari amateka, umubabaro n’icyubahiro umuntu yakabaye ahabwa n’abandi.
Ati “Nabonye ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuhamya, amafoto y’abazize Jenoside n’imva ziruhukiyemo imibiri y’ibihumbi by’Abatutsi. Ni ahantu ugera ugakorwa ku mutima cyane.”
Yakomeje agira ati “Nakozwe ku mutima cyane n’ibyo nabonye hariya, ariko na none nkomezwa n’umuhate w’u Rwanda. Nubwo cyanyuze mu mateka ashaririye, igihugu cyarongeye kirahagarara, cyubaka ubumwe bwacyo ndetse gitera imbere gifite icyizere.”
Ouattara yasabye abantu bose guharanira amahoro, ubumwe no kubana kuko ari indangaciro z’ingenzi bakwiye kurinda buri munsi.
Ati “Siporo igomba kuba umwanya wo guhuza abantu, ikinyabupfura n’ubwiyunge. Muri iki gihe cyo kwibuka, ndahamagararira abakinnyi kwibuka, guha icyubahiro abazize Jenoside no kugira uruhare mu kubaka umuryango ufite ubumwe.”
Djibril Ouattara ari mu bakinnyi bahagaze neza muri Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 aho afite ibitego 11 mu mikino 18, akaba ku mwanya wa gatatu mu bamaze gutsinda byinshi.
Ni mu gihe mu mwaka ushize w’imikino yagize uruhare rukomeye mu gufasha APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona, icy’Amahoro n’icy’Intwari.




