Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio yahagaritse visa ku banya-Iran babiri (umugore n’umwana we) bafitanye isano na Maj Gen, Qassem Soleimani wabaye umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Iran wishwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020.
Nyuma y’uko Rubio atangaje ko umwishywa wa Gen Soleimani witwa Hamideh Soleimani Afshar n’umukobwa we bahagarikiwe visa yo gutura muri Amerika bahise batabwa muri yombi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu kubera gushyigikira Leta ya Iran.
Ubutumwa bwashyizwe hanze na Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, bwagaragaje ko impamvu Afshar yatawe muri yombi ari ukubera ko yakunze kumvikana kenshi avuga ko ashyigikiye Leta ya Iran n’igisirikare cyayo mu butumwa yanyuzaga ku mbuga nkorangamba ze.
Yagize iti “Mu gihe cyose yabaye muri Amerika yakunze kugaragaza ko ashyigikiye icengezamatwara rya Leta ya Iran n’ingabo zayo, akishimira ibitero byagabwaga ku ngabo za Amerika ndetse no ku bikorwaremezo bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati. Yakeje Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, akanagaragaza ko Amerika ari Satani nini.”
Iyi minisititeri kandi yavuze ko uyu mugore yakunze kugaragaza ko ashyigikiye IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps), Amerika ifata nk’umutwe w’iterabwoba.
Iti “Afshar Soleimani yakomeje gukwirakwiza icengezamatwara ry’ibutegetsi bwa Iran bw’igitugu, mu gihe we ari mu buzima bwiza i Los Angeles, nk’uko byagaragajwe mu butumwa aherutse gushyira kuri konti ye ya Instagram ariko aherutse gusiba.”
Iyi minisiteri yavuze ko umugabo w’uyu mugore yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Rubio yahagaritse viza ya Fatemeh Ardeshir-Larijani, umukobwa w’uwahoze ari Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani, uherutse kwicwa na Israel, n’umugabo we, Seyed Kalantar Motamedi. Aba ntibari muri Amerika ndetse bangiwe kwinjiramo no mu bihe bizaza.
Iyi minisiteriirakomeza iti “Ubutegetsi bwa Trump ntibuzigera buha indaro abanyamahanga bashyigikira ubutegetsi bw’iterabwoba burwanya Amerika.”
Amerika ihanganye na Iran kuva ku wa 28 Gashyantare 2026. Kuva icyo gihe hamaze kwicwa Abanya-Iran benshi barimo n’abayobozi b’iki gihugu barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Kugeza ku wa 3 Werurwe 2026, yari imaze kugwamo Abanya-Iran 2076, hamaze gukomereka abandi 26.500.
Muri Liban hari hamaze gupfa abantu 1.345 hakomereka 4.040. Hapfuye abantu 109 muri Iraq hapfa barindwi muri Kuwait, muri Syria hari hamaze gupfa abantu bane, muri Jordanie hakomereka abantu 29, muri Israel hari hamaze gupfa abantu 24 hakomereka 6.594.
Palestine abantu bane bari bamaze gupfa kugeza ku wa 3 Mata, Bahrain ni batatu, Qatar hakomeretse abantu 16, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu hari hamaze gupfa abantu 12 hakomereka 190.
Muri Arabie Saoudite hari hamaze gupfa babiri, abandi 22 baramomeretse, muri Oman hari hamaze gupfa abantu batatu hamaze gukomereka abandi 15. Amerika yari imaze gupfusha abantu 13 abandi 200 barakomeretse.

