Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yunamiye Abashinwa bashyinguye mu Karere ka Rulindo

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Mata, Ambasaderi GAO Wenqi ari kumwe n’abakozi bose ba Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, bagiye kunamira no guha icyubahiro Abashinwa bashyinguye mu irimbi riherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abashinwa bashyinguwe aho i Rulindo, bibukwa nk’intwari zatakarije ubuzima mu bikorwa bigamije gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.

Uretse abakozi ba Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, bari muri icyo gikorwa, hari n’abahagarariye itsinda ry’abaganga b’Abashinwa, ibigo by’Abashinwa bikorera mu Rwanda, ndetse n’abagize umuryango w’Abashinwa batuye mu Rwanda na bo bitabiriye uwo muhango.

Abashyinguwe muri izo mva ziri mu Karere ka Rulindo, ni Abashinwa icumi baguye mu mpanuka zitandukanye hagati y’imyaka 1985-1993 ubwo bakoraga umuhanda Kigali-Musanze.

Abahagarariye igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda basabye abaturage b’u Rwanda ko bajya bahora bazirikana ubwo bwitange, kandi bakarushaho kubungabunga ibikorwa byatumye bagenzi babo batakaza ubuzima bwabo.

Umunsi wo gusura no gusukura imva mu Bushinwa witwa Umunsi wa ‘Qingming’, uba buri mwaka hagati y’itariki ya 4-6 Mata.

Muri uyu mwaka wa 2026, iminsi y’ikiruhuko ijyanye na wo iteganyijwe kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Mata. Ni umunsi mukuru w’icyo gihugu, aho imiryango yibuka abakurambere bayo, isukura imva zabo kandi ikaziha icyubahiro.

Uwo munsi kandi ufatwa nk’umunsi w’Abatagatifu bose w’Abashinwa (Toussaint chinois)”, ukajyana no kwibuka abitabye Imana, kwita ku mva zabo, gutanga amaturo (nk’indabyo n’ibiribwa)…

 

ivomo/ kigali today