Icyamamare mu muziki wo mu Rwanda wamamaye nka Alto mu ndirimbo zitandukanye abantu bakunze yongeye guteza urujijo n’impagarara kumbuga nkoranyambaga kubera amagambo yanditse akomeye kubuzima bwe bw’umuziki by’umwihariko agaruka kumpamvu ntandirimbo aheruka gushyira hanze.
Uyu Muhanzi aheruka gushyira hanze Indirimbo mu mezi ikenda ashize aho yashyize hanze Indirimbo yise “Nikosa” ubu imaze kurebwa nabasaga Million n’ibihumbi ijana kurukutarwe rwa youtube.
igitangaje rero ni amagambo uyu muhanzi yanditse kuri instagram ye aho yagize ati ” hari abantu bashaka kumbuza gukora ibyo nkunda.
akomeza agira ati:” ibintu birakomeye kurenza uko mubitekereza” maze ashyiraho agatima gasatuye hagati nko kugaragaza ko umutima we ushengutse.
ibi byatunguye benshi bibaza uwaba ari kubuza uyu muhanzi gukora ibyo akunda cyane ko ari umuntu mukuru uri mugihe cyo kwifatira ibyemezo hanyuma kandi kuba amaze igihe atagaragara mu bikorwa by’umuziki nabyo bituma abantu bibaza niba byaba bifite bihuriye n’umuziki.

