Alicia na Germaine bungukiye muntege nke za Vestine na Dorcas

Alicia na Germaine ku wa 17 z’ukwa kane 2024 nibwo bashyize hanze indirimbo yabo yambere bayita Urufatiro kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga 578,300 ku muyoboro wabo wa YouTube nabo ukurikirwa nabasaga 83.8k subscribers uvuze ko muri iyi minsi bari mubahanzikazi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ntiwaba ubeshye kuko imibare irigaragaza.

ubwo bashyiraga hanze iyo ndirimbo yabo ya mbere abenshi bagize ngo ni iya Vestine na Dorcas ariko kuko yasohokanye n’amashusho yayo bakabona sibo ahubwo ni abandi bahanzikazi baje kandi nabo babahanga ahubwo bagahuriza mukuvuga ko baririmba nka vestine na Dorcas.

uko iminsi yagiye iza Abantu bagiye bumva imiririmbire yabo bkayikunda ndetse batangira no kubishimira gusa kuko ari abanyeshuri bigatuma batababona mubitaramo ngo baririmbane nabo indirimbo zabo bakunze cyane ko Alicia ari umunyeshuri muri kaminuza naho murumuna we Germaine akaba akiri umunyeshuri muri Segonderi.

muri iyi minsi igikundiro cyabo cyariyongereye cyane abenshi bagahamya ko bishobora kuba bituruka ku kuba vestine na Dorcas batari gukora cyane muri iyi minsi bityo aba nabo bakaba bameneramo bakarushaho gushinga imizi mu muziki.

uretse ibitaramo bito bagiye bakorera munsengero muri iyi paska bafite igitaramo rutura bagiye kugaragaramo muri Bk Arena ndetse kikaba ari igitaramo kizagaragaza urwego rwabo koko niba ari abahanzi bafatwa nk’abazamuye urwego kuburyo no mugihe itsinda rya vestine na dorcas ryaba ritagikora bashobora gukora kandi bakaziba icyuho.

ni igitaramo cyateguwe na Ben na Chance  abaramyi bakunzwe cyane muri iyi minsi iki kandi bazagihuriramo na Papi Clever n’umugore we dorcas iraba ari paska y’umugisha kuri Alicia na Germaine nkabahanzi bagiye kuririmbira bwa mbere muri Bk Arena ariko kandi no kubakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda.