Kaminuza ya ‘Howard University’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye gutangira kwigisha isomo rishya rizibanda ku muziki w’umuraperi Cardi B by’umwihariko kuri album ye nshya yitwa ‘Am I The Drama?’ yasohoye mu mpera za 2025.
Iri somo ryiswe ‘The Cardi B: Am I The Drama? The Art, Production, Marketing and Cultural Impact’ rizatangira kwigishwa mu Muhindo wa 2026.
Iyi Kaminuza iherereye i Washington DC ivuga ko iri somo rizibanda cyane ku bihe Cardi B arimo n’uburyo ahuza ibikorwa by’ubuhanzi bwe no kwamamaza, uburyo bwo kugera ku bafana no gusakaza umuco ku Isi.
Amakuru dukesha Blacknews avuga ko ari isomo ryateguwe ku bufatanye na sosiyete ya Warner Music Blavatnik Center for Music Business. Rizigisha gutunganya umuziki, kuwamamaza no kuwusakaza ndetse hazanifashishwa ubukangurambaga nk’urugero.
Abanyeshuri baziga uburyo bwo gukora amakuru y’imyidagaduro no kumenya igihe cyo gusohorera imishinga ijyanye n’umuziki. Iyi kaminuza isanzwe ifite andi masomo ashingiye ku njyana ya Hip-hop.
Isomo rizajya ryita ku birenze indirimnbo n’imbuga zizicuruza. Rizita no ku buryo abahanzi babara inkuru, uko bagaragara, uko bakorana ndetse bakanaganirira n’abafana ku mbuga nkoranyambaga.
Abarimu Dr. Msia Kibona Clark na Prof. Pat Parks bazafatanya kwigisha iri somo.
Iyi gahunda ya Howard ihuza amasomo yo mu ishuri n’ubuzima bw’umuziki nyirizina binyuze muri ya sosiyete ya Warner Music Blavatnik Center.

