Abaminisitiri bo muri Senegal bahagarikiwe ingendo kubera ibiciro bya Risansi bikomeje gutumbagira

Guverinoma ya Sénégal yahagaritse ingendo zitari ngombwa cyane zose z’abaminisitiri n’abayobozi bakuru bajyaga mu mahanga, nyuma y’uko itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga ryatangiye kugira ingaruka ku ngengo y’imari icyo gihugu cyari cyarateganyije.

 

Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko, yagize ati “Nta minisitiri n’umwe muri Guverinoma yanjye uzongera kujya mu mahanga uretse mu gihe agiye mu butumwa bw’ingenzi bujyanye n’akazi turimo gukora.”

Sonko yavuze ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byatumbagiye aho ubu akagunguru kamwe ka peteroli kari kugura hafi 115$ mu gihe mu ngengo y’imari ya Sénégal byari byateganyijwe ko kazaba kagura 62$.

Yongeyeho ko na we ubwe yamaze guhagarika ingendo yari yateganyije kujyamo zirimo mu bihugu bya Niger, Espagne no mu Bufaransa.

Ati “Nanjye ubwanjye namaze guhagarika ingendo nari nateganyije kugira ngo dufashe igihugu kugabanya amafaranga akoreshwa mu bihe nk’ibi.”

Yongeyeho ko igihugu cye kiri kwitegura ibihe bikomeye mu bijyanye n’ubukungu ku buryo ingendo z’abayobozi zijya mu mahanga hazajya hakorwa mbarwa.

Ingendo zitari ingenzi z’abaminisitiri bo muri Sénégal zahagaritswe kubera ibibazo by’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli