Umuziki wo mukarere k’uburasirazuba bwa Africa uri kurushaho kuzamuka muri iyi minsi aho usanga ibijyanye no gukurikirwa kumbuga zicuruza umuziki usanga abahanzi bo muri East Africa bari hejuru cyane gusa ugereranyije n’abandi bahanzi nya Africa nk’abo muri Nigeria, Ghana na Africa yepfu iyo urebye ubufatanye bagira mu guteza imbere injyana zabo ndetse no gushyigikirana ngo indirimbo zabo zigere kure usanga iyo ntambwe tutarayigeraho.
Mu mezi atatu ashize umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Mellodie yasohoye indirimbo ikomeye cyane yari ihuriwe ho na n’abahanzi barimo Diamond Platnumz ndetse na Joel Brown wo muri Nigeria gusa byatunguye benshi kubona kugeza none iyi ndirimbo Diamond atarigeze ayipostinga n’umunsi umwe.
Gusa Diamond Platnumz nawe ibimubayeho muri iyi minsi ni ibintu bidasanzwe uyu muhanzi yashyize hanze Indirimbo ayita Happy ni imwe mu ndirimbo zikomeye cyane kuri uyu mugabane hashingiwe kuburyo yarebwe ndetse ikagurishwa kumbuga zicuruza umuziki.
iyi ndirimbo ya Diamond yujuje Million 3 za Views mu minsi ibiri gusa maze kuri uwo munsi Umuhanzi w’umunya Kenya witwa Bien ahita ashyira hanze indirimbo ari kumwe na Ali Kiba bayita Finalle iyi iraza ihita icintege iya Diamond iba ariyo ijya imbere mu kurebwa.
haciyeho iminsi ibiri gusa Harmonize nawe ashyirs hanze indirimbo nziza cyane maze ayita wewe iyi ndirimbo ibyayibayeho Harmonize ntazabyibagirwa gusa birasa neza neza nibyabaye ku ndirimbo ya Pallaso w’umugande irimo umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Mellodie ndetse n’umunya Nigeria Olakira nayo yanze burundu.
ibi Diamond amaze kubibona yahise ashyira hanze indi ndirimbo nayo nini ari kumwe na Jux wo muri Tanzania bayita Joy ni indirimbo yujuje Million 1 mu masaha 23 bigahita byerekana gukubitana agatuza gukomeye kubahanzi bo mu karere ariko kandi bikana garagaza kudashyira hamwe ngo bashyigikirane.
kuko izi ndirimbo zose zigiye hanze iyo ziza kugira ubufasha ubwo aribwo bwose bwabahanzi bashyigikirana zagombaga gusiga umuziki wa Africa y’uburasirazuba ushinze imizi ntarandurwa.
abakurikirira hafi umuziki wo mukarere barahamyako uku gutatanya imbaraga gukomeje kuranga abahanzi bacu bizatuma ntaho tugera nkuko abandi bateye imbere uturenza usanga bafatanya.

Happy ya Diamond Platnumz ikomeje guca ibintu ku mugabane wa Africa

indirimbo Finalle ya Bien na Ali Kiba bashyize hanze ikabuza umutekano Diamond neza neza kuko iri gukundwa kurenza ize

wewe ya Harmonize imwe mundirimbo nziza zasohotse ariko ikabangamirwa n’irihangana ry’indirimbo.

Indirimbo Joy Diamond afatanyije mo na Jux wo muri Tanzania ni indirimbo Diamond atekereza ko izamufasha gukomeza guhangana n’aba bahanzi bahagurutse n’imbaraga nyinshi noneho
