Uyu musore yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo amanitse mu nzitiramibu ndetse n’uwo mukobwa wari waje kumusura na we aryamye hasi yapfuye.
Ibyo byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026 aho uwo umuhungu yari acumbitse hafi y’iryo shuri.
Uwo muhungu yigaga mu mwaka wa mbere w’ibijyanye na ‘Information Technology’ muri RP Tumba College gusa uwo mukobwa wari wamusuye ntibiramenyekana niba na we yari umunyeshuri.
Umukozi ushinzwe Inozamububanyi muri RP Tumba College, Nkusi Moses, yatangaje ko uwo muhungu wasanzwe yapfuye yari umunyeshuri wabo gusa ko amakuru menshi agishakishwa.
Ati “Ni umuhungu n’umukobwa basanzwe muri ‘ghetto’ umuhungu yabagamo inyuma y’ikigo bapfuye.
Abahageze basanze bari bifungiranyemo imbere hariho n’ingufuri. Uwo muhungu yari umunyeshuri wacu ariko umukobwa ntituramenya neza niba yigaga hano.”
Nkusi yongeyeho ko basanze umuhungu amanitse mu nzitiramibu bisa n’aho yiyahuye na ho umukobwa we aryamye hasi.
Ati “Iyo ‘ghetto’ yari iy’umuhungu basanze amanitse mu nzitiramibu hejuru ariko umukobwa we ari hasi ariko na we yapfuye.”
Inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi Zageze aho ibyo byabereye ngo zikurikirane ikibazo
ISOKO / UMUSEKE
