Umunsi Jay C yiyemeza kuva mu muziki akiwutangira, inkumi ikahagoboka

Burya intangiriro y’urugendo ni intambwe, ingano yazo ni yo igena ko ruba rurerure cyangwa rugufi. Icyakora uko rwaba rungana kose ntabwo haburamo ibizazane. Ni na yo mpamvu ibyarwo bibarwa n’uwarukoze.

 

Buri wese ufite ibyo yanyuzemo bikomeye asoza agaragaza ko yagize amahirwe ati “Habaye ah’Imana!”, kuko rimwe na rimwe na we aba atiyumvisha uburyo yabivuyemo.

Na Jay C iyo abara inkuru y’umunsi yari aretse umuziki, agaragaza ko habuze gato, ariko haba ah’inkumi yamugobotse, yanabaye izingiro ry’ibyo yagezeho ubu.

Uyu muraperi avuga ko ubwo yatangiraga umuziki yikokoye abona ubushobozi bwo gukora indirimbo kwa Lick Lick, anagerageza kuyijyana kuri radiyo ebyiri zakoreraga mu Mujyi wa Kigali ariko banga kuyakira.

Akimara kwimwa amahirwe kuri radiyo, Jay C yigiriye inama yo kuyijyana kwa DJ BOB wari ugezweho na we akaba yarakoreraga mu Mujyi wa Kigali, ku bw’ibyago na we aramuhakanira.

Mu gihe Jay C yari afashe umwanzuro wo kuva mu bijyanye na muzika, umukobwa wari kumwe na DJ BOB witwa Aline Umutoni wamenyekanye mu mashusho y’indirimbo ‘Akanyarirajisho’ yasabye ko yahabwa amahirwe bakumva indirimbo ye.

Ati “Hari umuntu utazi ko yamfashije, hari n’igihe atekereza ko ntabizi. Mu bakobwa bari aho harimo uwitwa Aline twe twamwitaga ‘Akanyarirajisho’ abwira DJ BOB ati wakumvishe iyo ndirimbo ariko, ni uko yayumvise ahita ayikunda.”

Bijyanye n’uko abanyamakuru benshi bajyaga gufata indirimbo kwa DJ Bob, yatangiye kujya abaha n’indirimbo ya Jay C birangira yongeye kwigarurira icyizere mu muziki.

Icyakora uyu muraperi ahamya ko iyo aza kuva kwa DJ BOB atabonye ayo mahirwe yari aretse umuziki burundu.

Ati “Iyo ndenga aho, ibyo bintu nari guhita mbikaraba kuko nari kumva ko iby’imiziki nta bantu bagira umutima wo gufasha barimo. Iyo birenga aho nari guhita mbivamo.”

Ku rundi ruhande, Jay C ashimira Kamichi na we wamufashije cyane mu itangira ry’urugendo rwe mu muziki.

Jay C avuga ko yari agiye kureka umuziki agisohora indirimbo ye ya mbere