Taylor Lautner uri mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko we n’umugore we bitiranwa, biteguye kwibaruka umwana wabo w’imfura.
Ni amakuru Taylor Lautner wamenyekanye muri filime nka Abduction, Twilight n’izindi yatangaje ku wa 26 Werurwe 2026.
Amafoto uyu mugabo yashyize kuri Instagram, amugaragaza ari gusoma inda y’umugore we, mu gihe we aba afite mu kiganza ifoto yo kwa muganga igaragaza umwana uri mu nda.
Aya mafoto yayakurikije ubutumwa bugira buti “Ni iki cyaba cyiza kurenza kugira ba Taylor Lautners babiri.”
Taylor Lautner yagaragaje ko yishimiye kuba atwite cyane ko nta cyizere yari afite kuko yamaze imyaka 10 afata imiti irinda gusama, ibyo yatekerezaga ko bishobora kumugiraho ingaruka zo kutabyara.
Aba bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu Ugushyingo 2022, nyuma y’imyaka ine batangaje iby’urukundo rwabo.


