Umuhanda wa gari ya moshi waje mu rwanda!

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2026, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Dr. William Samoei Ruto wa Kenya batangije ibikorwa byo kongera umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibihugu byombi, ukazakomereza mu Rwanda.

 

Uyu muhanda unyura mu karere ka Naivasha, Kisumu na Malaba muri Kenya. Biteganyijwe ko uzahava ukomereze i Kampala, hanyuma hatangire ibikorwa byo kuwumanura werekeza ku Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko uyu muhanda uzakomereza i Bujumbura mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Sudani y’Epfo no muri Repubulika ya Centrafrique.

Perezida Museveni yagize ati “Tuzahera Malaba dukomereze Kampala, hanyuma tuve Kasese tugere Mpondwe, dukomereze muri RDC. Tuzanubaka umuhanda wa gari ya moshi kuva muri Tororo dukomereze Gulu, dufate Nimule tujye i Juba, hanyuma uve Bihanga ugere i Kigali.”

Perezida Ruto yasobanuye ko uretse gufasha urubyiruko kubona akazi, uyu muhanda wa gari ya moshi uzafasha umuryango wa Afurika y’iburasirazuba gushyira imbaraga mu bufatanye mu rwego rw’ubukungu, woroshye imigenderane.

Ati “Uzoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kuva Mombasa, gukomereza Nairobi, unyure Kampala ukomereze muri RDC, unyure mu Rwanda ukomereze mu Burundi, ugere muri Sudani y’Epfo, uhindure urugendo rwamaraga iminsi rufate amasaha.”

Biteganyijwe ko ku ruhande rwa Kenya na Uganda, uyu muhanda uzongerwaho kilometero 643, ukazatwara miliyari 8,5 z’Amadolari ya Amerika.

Perezida Museveni na William Ruto batangije imirimo yo kubaka uyu muhanda

Uyu muhanda uzava muri Naivasha ugere muri Malaba, ubone gukomereza muri Uganda