Uko Ingabo z’u Rwanda zagaruye ubuzima mu Ntara ya Cabo Delgado

Imyaka itanu igiye gushira u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gufasha Guverinoma ya Mozambique kurwanya ibitero by’iterabwoba bigabwa n’umutwe ushamikiye kuri ISIS (Islamic State of Iraq and Syria), umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame akaze ya Kisilamu.

Hari tariki  ya 9 Nyakanga 2021, ubwo abapolisi n’abasirikare 1000, buriraga indege ya Rwandair ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, giherereye i Kanombe, berekeza mu Ntara ya Cabo Dlgado.

Ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo koherezayo ingabo muri iki gihugu byaje nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata 2021.

Ni nyuma y’uko ibyihebe byigaruriye Intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bikica abaturage bagera ku 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine.

By’umwihariko mu Mujyi wa Palma mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, hari amagana y’abaturage bahitanwe n’ibitero mu gihe abandi bavuye mu byabo.

Umusaruro ni ntashidikanywa …

Kuva ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagera Mozambique, ubuzima bwaragarutse ndetse abaturage bongera gusubira mu byabo.

RDF yafashije kwambura inyeshyamba imijyi ikomeye nka Mocímboa da Praia na Palma, yari imaze igihe kirekire mu maboko y’ibyihebe.

Kimwe mu bikorwa yakoze bigashegesha ibikorwa by’ibyihebe, ni ugusenya ibirindiro byazo mu mashyamba ya Siri 1 na Siri 2, aho bafashe intwaro nyinshi n’ibikoresho byifashishwaga mu bitero.

Nyuma yo kugarura umutekano, ingabo z’u Rwanda zakomeje gufasha abaturage gusubira mu ngo zabo no kwiyumvamo abasirikare babatabaye.

Ibice byari indiri z’ibyihebe byarabohowe ndetse kugeza ubu abaturage barenga 250,000 bamaze gusubira mu ngo zabo mu turere twa Mocímboa da Praia na Palma, kandi barinzwe n’ingabo z’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’inzego za Mozambique gusana amashanyarazi, amazi, n’ibigo by’ubuzima byari byarashenywe n’ibyihebe.

Usibye gusana ibyangiritse, abaturage bagiriye icyizere ingabo z’u Rwanda kugeza ubwo abaganga b’ingabo z’u Rwanda baha ubuvuzi ku buntu abaturage ba Mozambique, haba mu bitaro bya gisirikare byubatswe muri ako gace cyangwa mu bikorwa by’ubutabazi bwihuse.

Hari ubufatanye mu guhugura abasirikare n’abapolisi ba Mozambique kugira ngo na bo bashobore kwicungira umutekano mu buryo burambye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aherutse kuvuga ko ibikorwa bya RDF byatanze umusaruro ufatika muri Mozambique.

Ati “Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu 2021 zibisabwe na leta ya Mozambique, kugira ngo zifashe igihugu cy’ikivandimwe, amafaranga ntabwo yari yo ya mbere.”

Akomeza agira ati “Umusaruro w’iki gikorwa uragaragara, abasivili basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwongeye gufungura, ishoramari rikomeye ry’abanyamahanga ryakomeje gukorwa.”

Ubwo mu Ugushyingo 2025, Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yasuraga Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu Karere ka Ancuabe mu Ntara ya Cabo Delgado, na we yashimangiye ko umusanzu wazo ari nta makemwa.

Ati “Ndashimira cyane Ingabo z’u Rwanda ku bw’akazi k’indashyikirwa zikora muri Mozambique, byatumye umutekano ugaruka muri iyi ntara. Mukomeze mukorere hamwe n’abavandimwe banyu hano, kuko nta terambere ryagerwaho hatari amahoro n’umutekano.”

Perezida Chapo yibukije ko iterabwoba atari ikibazo cya Mozambique gusa, ahubwo ari ikibazo cy’Isi yose; ari yo mpamvu ubumwe, ubufatanye buhamye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique ari ingenzi mu kurirwanya.

Daniel Francisco Chapo, aharuka no gutangaza ko afite icyizere ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza ibikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.