U Bubiligi: Brad Pitt yatumye ‘Parc du Cinquantenaire’ ifunga

Umukinnyi wa filime, Brad Pitt yatumye agace ka Parc du Cinquantenaire i Bruxelles mu Bubiligi gakundwa na ba mukerarugendo, gafunga amasaha make, kubera ibikorwa yahakoreye byo gufata amashusho ya filime.

 

Brad Pitt yageze mu Bubiligi mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026 mu mushinga wo gufata amashusho ya filime.

Amakuru yashyizwe hanze, avuga ko aka gace abantu batembereramo bashaka kuruhuka no kumenya amateka, kafunzwe hagati ya Saa Kumi n’Imwe z’igitondo kugeza Saa Moya z’umugoroba wo ku wa Mbere.

Amakuru ya La DH avuga ko ifungwa ry’aha hantu ryatewe n’ifatwa ry’amashusho ya filime “The Riders” ya Brad Pitt, yayobowe na Edward Berger.

Uretse aha, Brad Pitt yanafatiye amashusho y’iyi filime muri Irlande, mu Bugiriki no mu Buholandi.

Muri iyi filime akina nk’umubyeyi w’umugabo utemberera mu Burayi ari kumwe n’umukobwa we, ashakisha umugore we uba warambuze.

‘Parc du Cinquantenaire’ hari mu hantu hakundwa na benshi mu Bubiligi

Brad Pitt ari mu mushinga wa filime “The Riders” azashyira hanze mu minsi iri imbere