Trump arifuzako Iran yafata vuba icyemezo ku mushinga wo guhagarika intambara

Perezida wa Amerika, Donald Trump yaburiye Iran ko igomba gufata icyemezo byihuse ku mushinga w’amasezerano ugamije guhagarika intambara imaze hafi ukwezi mu Burasirazuba bwo Hagati.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye kigisuzuma ingingo zikubiye mu masezerano agamije guhagarika intambara.

Ibiganiro hagati ya Iran na Amerika biri kubaho mu buryo buziguye binyuze muri Pakistan, Turikiya na Misiri.

Minisitiri Abbas Araghchi yavuze ko ibyaye bitari ku rwego rw’ibiganiro.

Ati “Ubutumwa buri guhererekanywa binyuze mu bihugu by’inshuti natwe tugasubiza tugaragaza aho duhagaze cyangwa tugashyiraho nyirantarengwa ku ngingo runaka, ibyo ntabwo byitwa ibiganiro.”

Yahamije ko icy’ibanze ubu ari ugushyira imbaraga mu rugamba no kwirindira umutekano ndetse nta bushake bwo kwinjira mu biganiro.

Ku wa 26 Werurwe 2026, Trump yavuze ko igisirikare cya Iran cyashegeshwe bikomeye ku buryo iki gihugu cyatangiye gusaba ibiganiro.

Kugeza ubu Trump avuga ko hari abantu bizewe bifuza ibiganiro ariko ntiyigeze avuga abo ari bo. Ni mu gihe benshi mu bayobozi n’abasirikare ba Iran bishwe mu gitero cyagabwe ku wa 28 Gashyantare n’iminsi yakurikiyeho.

Trump yavuze ko Iran ikwiye kwihutira gusuzuma ingingo ziri mu mushinga w’amasezerano yohererejwe