Trump, mu butumwa bwe, yibasiye byihariye Keir Starmer kubera kwangira America gukoresha ibirindiro ku butaka bw’u Bwongereza muri biriya bitero.
Perezida wa America yavuze ko atishimiye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, nubwo yaje kwemera ko America ishobora gukoresha Diego Garcia mu bitero bya misile kuri Iran.
Yumvikanye anenga uyu ukuriye Guverinoma y’u Bwongereza, inshuro eshatu mu gihe cy’amasaha 24, avuga kandi ko ababajwe no kuba inshuti zo mu burengerazuba bw’Isi zidashyigikiye mu buryo bweruye ibi bitero.
Ku wa Mbere, Trump yabwiye ikinyamakuru The Sun ko “bigaragara ko umubano utari uko wari umeze” bitewe n’icyemezo cy’u Bwongereza bwabanje guhakanira America.
Nanone kandi mu kiganiro yagiranye na Telegraph, Perezida wa US yavuze ko Starmer yatinze cyane kugira ngo yemerere America gukoresha ibirindiro by’u Bwongereza.
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Starmer yari yasimwe mbere ko yarushijeho guteza imbere umubano na Perezida Trump, gura ku wa mbere ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje gushidikanya ku bikorwa bya America byo kugaba ibitero i Tehran, agaragaza ko kiremewe n’amategeko.
Starmer yavuze ko Igihugu cye cy’u Bwongereza butemera “impinduka z’ubutegetsi zikorwa hifashishijwe ibitero byo mu kirere” kandi yihagararaho ku cyemezo cyo kutemerera America gukoresha ibirindiro by’Igihugu cye mu kigaba biriya bitero.
Gusa yavuze ko u Bwongereza buzemerera America igakoresha Diego Garcia na RAF Fairford mu bikorwa byo kwirwanaho kugira ngo barinde abaturage b’u Bwongereza n’ingabo, ndetse n’Ibihugu bifitanye isano mu Burasirazuba bwo Hagati byibasiwe n’ibitero byo kwihorera biriho bikorwa na Irani nyuma y’ibitero bya America na Israel.
Starmer yagize ati “Perezida Trump yagaragaje ko atemeranya n’umwanzuro twafashe wo kutivanga mu bitero bya mbere, ariko ni inshingano zanjye gufata icyemezo mu nyungu z’Igihugu cy’u Bwongereza. Ibyo nibyo nakoze, kandi ndabishyigikiye.”
Kugeza ubu Ibihugu by’i Burayi, ntibiragaragaza guhuza ku bitero biriho bikorwa na Leta Zunze Ubumwe za America kuri Iran.
Kuri uyu wa Kabiri kandi, Trump yateye ubwoba ko azahagarika ubucuruzi bwose na Espagne nyuma yuko iki Gihugu na cyo gihakaniye America gukoresha ibirindiro ku butaka bwayo kugira ngo igabe ibitero kuri Iran.
