Stephen Constantine umutoza w’Amavubi yavuze ko Amavubi yaje mu isura nshya nyuma yo gutsinda Grenada

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko ibihe bishya by’Amavubi bitangiriye ku kunyagira Grenada, gusa yibutsa abakinnyi ko baramutse batsinzwe umukino ukurikiyeho ntacyo byaba bivuze.

Kuri uyu wa Gatanu muri Stade Amahoro ni bwo Amavubi yanyagiye Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa FIFA Series 2026. Umutoza w’Amavubi aganira n’abakinnyi mu rwambariro nyuma y’umukino yabashimiye, agaragaza ko yishimiye cyane urwego bagaragaje.

Ati: ”Ndashaka kubashimira mwese ku mukino mwakoze. Mwakoze neza cyane. Ntimumenyeranye cyane, ariko njye sinkunda kuvuga ibintu ntizeye. Niba mbabwiye ko mwakinnye neza, mubyemere mwakinnye neza cyane.”

Nubwo yishimiye intsinzi, yabibukije ko bagomba kuguma bashyize ibirenge ku butaka, anagaragaza ko ikipe batsinze itari iri ku rwego rwayo rwose.

Ati: “Tugomba kuguma dushyize ibirenge ku butaka. Twatsinze ikipe… navuga ko iyo iza iri ku rwego rwayo rwuzuye, umukino wari kuba utandukanye. Ariko nanone, twari kuyitsinda.”

Stephen Constantine yavuze ko iyi ntsinzi ari intangiriro nziza, ndetse ko ari itangiriro ry’igihe gishya ku Amavubi. Yagize ati: “Ni intangiriro nziza cyane. Igihe gishya cy’Amavubi gitangiriye hano.”

Gusa yahise yibutsa abakinnyi ko iyo ntsinzi ntacyo yaba imaze nibaramuka batsinzwe umukino ukurikiyeho. Ati: “Nta cyo bivuze niba tuzajya gutsindwa nyuma y’iminsi itatu n’uwo ari we wese tuzakina na we.”

Yasabye abakinnyi kwishimira intsinzi, ariko bagakomeza kuyigiraho no kuyibuka. Ati: “Nimwishime, ariko mwibuke uko byiyumva. Mwatsinze umukino mpuzamahanga ibitego 4-0 – mujye mwibuka iyo myumvire.”

Yanabibukije ko gutsindwa kenshi biterwa no kubura ikinyabupfura n’imikoranire, ibintu yavuze ko kuri uyu mukino byagaragaye neza. Ati: “Nta kinyabupfura, nta gukorera hamwe nta ntsinzi yanaho. Ariko uyu munsi mwerekanye ibyo byombi.”

Yavuze ko kuri we uwo mukino wamaze kurangira, asaba abakinnyi guhita batekereza ku wundi ukurikira.

Ku wa Mbere Amavubi azakina umukino wa nyuma na Estonia yatsinze Kenya.

Stephen Constantine yavuze ko iki ari igihe gishya gitangiye ku Amavubi