Soloba mu mujinya mwinshi asubije Micky amusaba kureka kumuharabika amushinja kwiba Amafaranga

Umunyarwenya akaba umukinnyi wa Filime nyarwanda soloba yahakanye ibyo kwiba amafaranga yahawe Micky na AG Promoter mu rusengero ku munsi wabo w’ubukwe nk’uko Micky aherutse kubitangariza mu kiganiro akemeza ko Soloba yamubihirije ubukwe yiba amafaranga yatuwe kumunsi wubukwe bwe.
Ni amagambo aherutse gutangazwa na Micky amushinja gutwara amafaranga ye bahawe mu bukwe bwe na Ag Promoter ibi byababaje abantu benshi ndetse bemezako ari ugusebya umwuga wa cinema kuko bemezaga ko umuntu nka Soloba wakoze filime ze kugiti cye zigakundwa atakabaye yaribye ayo mafaranga ashinjwa.
Ibi Micky yabimushinjaga mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi bikaza kuvugisha benshi ariko soloba yabihakanye ndetse yemeza ko iryo ari isebanya.
soloba mu mujinya mwishi yavuzeko Micky yarenze imirongo itukura kuko ubwo bujura amushinja ntabimenyetso bifatika simusiga bigaragaza ko koko yibye ayo mafaranga ndetse yemeza ko ababajwe no kuba mugenziwe bakoranye bakorana wakabaye amwubaka ariwe umusenya amushinja ibinyoma.