Sinigeze nkundana na Titi Brown ntibizanabaho – Nyambo

Nyambo Jesca yavuze ko atigeze akundana na Titi Brown ndetse ko nta n’ibizabaho, ngo bari inshuti gusa banabikoreramo amafaranga.

Kuba batagikundana abantu babyumva, gusa kuvuga ko batandukanye ni indi ngingo abantu baganiraho bafite umwanya, ahanini bitewe n’uburyo aba bombi umubano wabo wari umeze, umwe kudahisha amarangamutima afitiye undi ku mbuga nkoranyambaga, kwambara imyenda isa bakanayishyira ku isoko… Byatumye bagira igikundiro kidasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Nyambo Jesca yahakanye ko adakundana n’umubyinnyi Titi Brown.

Ati “Ntabwo nzashakana na we, kuki se nashakana na we? None se njyewe nkundana na we? Ntabwo dukundana nta n’ubwo twigeze dukundana, kandi ibi ni ubwa nyuma mbivuzeho.”

Yakomeje avuga ko batigeze bakundana kandi ko nta n’ibizabaho, bari mu kazi gusa.

Ati “Ntabwo njye na we twigeze dukundana nta nubwo bizabaho, twabaye inshuti. Icyabayeho ni uko byagiye ku mbuga nkoranyambaga tukaba turi no mu kazi tubibyaza n’amafaranga, none se iriya mipira ntiyaguzwe? Hari abantu bakundaga kuba twari inshuti magara, ikindi twabikozemo n’akazi, twari inshuti kandi inshuti ya we iragufasha mu kazi. N’ubu turi inshuti.”

Muri Mata 2024 ni bwo Titi Brown wavugwaga mu rukundo na Nyambo ariko bakabihakana ahubwo bakavuga ko ari ’Aba-Besto’, yaganjwe n’amarangamutima agaragaza urukundo afitiye Nyambo ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.

Kuva icyo gihe imitoma yahoraga yisukiranya buri umwe abwira undi amagambo meza y’urukundo, ari n’aho abantu bahereye bemeza ko bakundana koko.

Nyambo yavuze ko atigeze akundana na Titi kandi ko bitazanabaho

Bari bafite abafana babo bakunda uburyo bakundana

Titi Brown na Nyambo bakanyujijeho

Ngo ibyo barimo ni akazi ariko na none ni inshuti