Perezida wa Brésil yavuze ko Amerika ishaka kongera gukolonisa Amerika y’Amajyepfo

Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yavuze ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarataye muri yombi uwari Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, n’uburyo ifata ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo byerekana ko ishaka kongera kubikoloniza.

 

Amerika yataye muri yombi Nicolas Maduro ku wa 3 Mutarama 2026, igabye ibitero mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, ndetse ita muri yombi Perezida Nicolás Maduro n’umugore we.

Maduro ashinjwa kwinjiza muri Amerika ikiyobyabwenge, ndetse n’ibindi bifitanye isano na byo.

Ubwo yari mu nama y’umuryango w’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo na Caraibes yabereye i Bogota muri Colombia, Perezida Luiz Inácio Lula da Silva
yaragaje ko ibiheruka gukorwa na Amerika atari demokarasi.

Yagize ati “Ntabwo bishoboka ko umuntu atekereza ko afite ububasha ku bindi bihugu. Ni ibiki bari gukorera Cuba ubu? Ni ibiki bakoreye Venezuela? Ese iyo ni demokarasi?”

Yakomeje agaragaza ko icyo gihugu cyifuza kongera gukoloniza ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo nk’uko byari bimeze 1823.

Ati “Nyuma yo gutwara ibintu byose twari dufite, ubu barashaka gutwara n’amabuye yacu n’ubutaka bwacu bw’agaciro. Barashaka kongera kudukoloniza.”

Yakomeje ati “Abayobozi b’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo ntabwo bakwemerera uwo ari we wese wakwivanga akanavogera ubusugire bwa buri gihugu.”

Mu minsi ishize, Cuba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi nyuma y’uko Cuba yari yinjiye mu bihe bikomeye by’ubukungu biterwa no kubura ibikomoka kuri peteroli bitewe n’ingamba Amerika yafatiye icyo gihugu n’ibihano ku bayobozi bacyo barimo na Perezida.

Ibyo byatumye Cuba igorwa no kubona lisansi ndetse no kugirana ubucuruzi n’ibindi bihugu, bituma ku itariki 13 Werurwe 2026 yinjira mu biganiro na Amerika.

Gusa Perezida Trump yakomeje kugaragaza ko ashobora gukora “icyo ashaka cyose” ku birebana n’iki gihugu.

Reuters yatangaje ko ubutegetsi bwa Trump buri gutekereza ku masezerano mashya y’imikoranire mu by’ubukungu na Cuba ashobora koroshya zimwe mu ngamba yafatiwe nyuma y’ibyo biganiro.

Gusa ayo masezerano ngo ashobora no gushyiramo ingingo isaba ko Miguel Díaz-Canel yava ku butegetsi mbere y’uko manda ye irangira.

Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva yavuze ko USA ishaka gukoloniza ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo