Nzatungura Abakunzi – Marina ugiye kuririmba muri MTN Iwacu Muzika nyuma y’imyaka 6

Umuhanzikazi Marina Deborah wamamaye nka Marina, yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bazataramira abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizenguruka Intara zitandukanye z’u Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 2026.

Ibi bitaramo bitegurwa ku bufatanye bwa Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda na EAP Rwanda, bikaba bigeze ku nshuro ya Karindwi bikurura ibihumbi by’abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Marina yavuze ko yiteguye neza gutanga ibyishimo ku bafana be, ndetse ko amaze iminsi yitegura ku buryo buhagije kugira ngo azabashe gutanga igitaramo gishimishije.

Yagize ati: “Nditeguye cyane gutaramira abafana n’abakunzi banjye muri rusange. Maze iminsi ndi muri siporo ntegura buri kimwe kugira ngo ibi bitaramo bizagenda neza. Muri macye, abafana banyitege.”

Marina aheruka kuririmba muri ibi bitaramo mu mwaka wa 2019, ubwo byari bikitwa Iwacu Muzika Festival. Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi barimo Intore Masamba, Safi Madiba, Senderi Hit, Ama G The Black, Uncle Austin ndetse na Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu.

Nyuma y’imyaka itandatu uhereye mu 2019, Marina agarutse mu bahanzi bazataramira muri ibi bitaramo byabaye igikorwa gikomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda no kwegera abakunzi bawo hirya no hino mu gihugu.

Ku nshuro ya Karindwi ibi bitaramo bigiye kuba, Marina azaba abiririmbyemo ku nshuro ya Kabiri ku buryo bw’imbona nkubone imbere y’imbaga y’abafana.

Mu bahanzi bamaze gutangazwa bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026, harimo Kevin Kade wabaye uwa mbere gutangazwa, hakurikiraho Kenny Sol na Bushali, mu gihe hategerejwe n’abandi bahanzi bazagenda bamenyekana mu minsi iri imbere.

Ibi bitaramo bikomeje kuba urubuga rukomeye rufasha abahanzi gusabana n’abakunzi babo, cyane cyane mu Ntara, aho bihuza ibihumbi by’abantu bishimira umuziki nyarwanda mu buryo bw’imbona nkubone.

Marina agiye kuririmba muri ibi bitaramo mu gihe aherutse kwambikwa impeta impeta y’urukundo n’umukunzi we Yvan Muziki banitegura kurushinga.

MTN Iwacu Muzika Festival si igitaramo gisanzwe. Ni urubuga ruhuza ibisekuru bitandukanye, aho urubyiruko, abakuze n’abana bahurira ku rubyiniro rumwe, bagasangira ibyishimo by’umuziki nyarwanda.

Mu myaka ishize, iri serukiramuco ryabaye umwanya wo: Kugaragaza impano nshya, guhuza abahanzi bakomeye n’abafana babo, guteza imbere ubukerarugendo bwo mu gihugu imbere, no gususurutsa abaturage mu bihe by’impeshyi.

Buri karere rizageramo, riba umunsi wihariye w’ibyishimo: imihanda yuzura urujya n’uruza, abacuruzi bakabona abakiliya benshi, urubyiruko rukambara imyambaro yerekana abahanzi bakunda, maze urubyiniro rugasusuruka koko!

East African Party (EAP) imaze imyaka myinshi itegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu karere. Ubufatanye bwayo na MTN bwatumye MTN Iwacu Muzika Festival iba kimwe mu bitaramo bitegerejwe cyane buri mwaka.

MTN nk’umuterankunga mukuru, igaragaza ko ishyigikiye iterambere ry’imyidagaduro n’impano z’Abanyarwanda, ihuza ikoranabuhanga n’umuziki mu kwegera abakiriya no kubaha serivisi zirimo n’ibikorwa byo kwidagadura.

Ni ibitaramo biteganyijwe kuzana umwuka mushya, bigasubiza icyizere abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe bategereje kongera guhura n’abahanzi babo ku rubyiniro rumwe.

Mu magambo make, MTN Iwacu Muzika Festival 2026 ni urugendo rwo kongera guhuza Abanyarwanda biciye mu muziki. Ni urugendo ruzazenguruka igihugu, rususurutsa imitima, rukazamura impano, kandi rugasigira benshi amateka mashya.

Aho iri serukiramuco rizagera hose, hazaba ari ibirori by’ikirenga. Impeshyi ya 2026 iraba iy’umuziki. Iwacu ni muzika.

Marina yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri MTN Iwacu Muzika Festival nyuma y’imyaka 6 atayigaragaramo

Marina amaze iminsi mu myiteguro ikomeye, avuga ko abafana bagomba kumwitega muri MTN Iwacu Muzika Festival nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo